Byibura kabiri mu mwaka, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufatanyije na Polisi y’u Rwanda bahurira mu bukangurambaga buzwi ku izina ry’’Umutekano n’Isuku”.
Muri ubwo bukabgurambaga, bakora isuku mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ariko cyane cyane bakajya mu rugo ku rundi bigisha abaturage ubwiza bw’isuku, ariko kandi bakanabereka umwanda uri aho batuye.
Iyo abo bayobozi bavuye muri izo ngo, bagenda bafite icyizere ko byibura ingo ziri mu bice basuye zizita ku isuku n’isukura, ariko ikibabaje ni uko hari aho ibyo bigishije biba amasigaracyicaro.
Ibi byo kuba amasigaracyicaro turabivuga kuko nyuma y’igihe gito, usubirayo ugasanga imyanda yarongeye kuba myinshi muri ibyo bice, kandi n’abaturage babituye ugasanga ntacyo bibabwiye, nyuma y’amezi 6 abayobozi bakazagaruka kongera gutanga ya masomo, imyaka igashira indi igataha.
Kubera iri cukiro ry’imyanda riba riri aho abaturage batuye, nibwo uzasanga ryakuruye intozi, imbaragasa, isazi, imibu, inyenzi, imbeba n’utundi dukoko tukabona aho twororokera kandi nk’uko tubizi tugira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Ibi bihuriye he n’umutekano?
Utu dukoko duterwa n’umwanda tugera ku bantu batuye hafi y’ibimoteri by’umwanda, tukabatera indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, nabo bikabatwara amafaranga, n’igihe bagakoresheje biteza imbere bakagikoresha bajya kwa muganga kwivuza cyangwa kuvuza abagize imiryango yabo cyane cyane abana.

Kubera ko aba bana baba barwaragurika rero, bituma batajya ku ishuri, kuko baba bari mu bitaro, ababyeyi babo nabo ntibabone umwanya wo kwikorera, n’udufaranga duke bari bafite bakatubatangaho babavuza, bigateza ubukene muri iyo miryango.
Umubyeyi cyangwa umuntu wari usanzwe yitunze mu rugo bikaza kumunanira, ashakisha ubundi buryo yakwibeshaho cyangwa akabeshaho umuryango we, kandi akenshi buba butanyuze mu nzira nziza.
Bumwe muri ubwo buryo ni ubujura, ubwambuzi bushukana, kwigana amafaranga n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko. Ibi rero ubifatiwemo arafungwa, bityo agasiga umuryango we mu bibazo birushije ibyo wari urimo mbere.
Ibi bibazo rero, nibyo byatumye Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda batangiza icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku “Isuku n’Umutekano”.
Ku munsi wabwo wa 2, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pascal Nyamulinda n’Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Oplice (CP) Emmanuel Butera, baganirije abaturage bo mu murenge wa Jali akarere ka Gasabo ko umutekano ari umukenyero isuku ikaba umwitero.
Mu ijambo yagejeje ku baturage, Nyamurinda yavuze ati:”Abaturage bafite ubuzima bwiza bateza igihugu cyabo imbere. Mu myaka 23 ishize twageze kuri byinshi kandi nidukomeza gutya tuzagera ku birushijeho. Ariko ibi tuzabigeraho niturushaho kurangwa n’isuku aho dutuye, tukagira ubuzima buzira umuze, tukarushaho guteza imbere igihugu cyacu.”
CP Butera we yabwiye abaturage ko “Umuntu udafite ubuzima bwiza nta n’umutekano aba afite, ikaba ariyo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose buri munyarwanda akagira ubuzima buzira umuze, bityo tukizera ko turi mu gihugu gifite umutekano.”
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:”Kigali icyeye, itoshye kandi itekanye” buzibanda ku gukangurira abaturage kugira isuku ku mubiri, mu ngo, aho bakorera n’aho bagenda.
Buzibanda kandi ku gutema ibigunda bishobora kuba indiri y’abahungabanya umutekano, gukangurira abaturage kunywa amazi asukuye, kwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose n’ibindi bikorwa by’isuku n’umutekano.
Kinyarwanda
English











