Abantu hirya no hino bakoresha imihanda nyabagendwa batakaza ubuzima kubera impanuka. Ibi ni ibintu bibabaje kandi bikwiye guhagarara, bikaba bisaba uruhare rwa buri wese. Ibi Polisi y’u Rwanda irabivuga nyuma y’aho tariki ya 4 Ugushyingo honyine, habaye impanuka zigera kuri 5 mu gihugu hose, abantu 3 bakahasiga ubuzima, abandi 8 bagakomereka bikabije. Izo mpanuka zikaba zarabereye mu turere twa Nyamagabe, Musanze, Nyarugenge, na Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), Superintendent (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, yatangaje ko impanuka nyinshi ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga cyane cyane mu gihe baba bavugira kuri terefone. Ikindi gitera izi mpanuka nk’uko yakomeje abivuga, ni umuvuduko ukabije ku bashoferi bamwe na bamwe bagirwa inama kenshi yo kugabanya umuvuduko ariko bakanga bakavunira ibiti mu matwi.
Ibinyabiziga biba bitameze neza bitarakorewe isuzuma ry’ubuzima bwabyo nabyo biri mu bitera impanuka, nyamara Polisi ikaba idahwema kubakangurira kubisuzumisha. SP Ndushabandi yakomeje avuga ko ibi byose bishobora kwirindwa abashoferi baramutse babyitayeho.
SP Ndushabandi kandi yasabye abatwara amagare na moto mu mihanda nyabagendwa, gukoresha imihanda neza ku buryo badateza impanuka abandi bafatanyije gukoresha imihanda.
Abanyamaguru nabo bafite uruhare runini mu kurinda impanuka mu gihe nabo bamenye ndetse bakanubahiriza amategeko y’umuhanda. Kumenya ayo mategeko y’umuhanda ni ngombwa kuri bo, kuko hari abanyamaguru bamwe bambukiranya umuhanda uko bishakiye bakambukira ahatabagenewe ndetse batihuta ari nako bavugira kuri terefone.
Icyo basabwa rero ni ukwambukiranya umuhanda bihuta kandi baca ahantu hari zebra crossing. Mbere yo kwambukiranya umuhanda barasabwa kujya babanza kureba amatara abaha uburenganzira bwo kwambuka.
Abanyamaguru kandi barashishikarizwa kujya banyura ku ruhande rw’umuhanda aho bagenewe kunyura.
Abagenzi bari mu modoka bo barasabwa kujya babwira abatwara ibinyabiziga kugendera ku muvuduko udakabije no kutavugira kuri terefone mu gihe batwaye ibinyabiziga, bitaba ibyo bakabimenyesha Polisi kugira ngo habeho kurengera ubuzima bw’abantu.
Iyi nimero y’113 ya Polisi, niyo umugenzi yahamagara mu gihe abonye ko hari ikintu icyo aricyo cyose cyatuma habaho impanuka. Guhamagara iriya nimero bituma Polisi itabara bityo impanuka zigakumirwa.