Bisanzwe bizwi ko amashyamba afatiye runini ibinyabuzima ndetse n’ubutaka, ndetse aho atari hakavuka ibyago byinshi n’ibyorezo nk’itenguka ry’imisozi, ibura ry’imvura, n’ibindi.
Ikigaragara, ni uko hamwe na hamwe hari abaturage bakora ibikorwa bibi byo gutwika ayo mashyamba, haba ku bushake cyangwa ku bw’impanuka.
Iryo twika ry’amashyamba ku mpanuka, ahanini riterwa n’abavumvu ba gakondo, bajya guhakura bakoresheje umuriro, ukaba ariwo nyirabayazana w’inkongi, cyangwa se gutwika amakara n’ibindi.
Ikindi ni abanywi b’itabi bamara kurinywa bakajugunya igishirira aho babonye bigatuma izo nkongi zibasira amashyamba.
Ni muri urwo rwego rero, Polisi y’u Rwanda ishishikariza abaturage kwirinda ibyo byose byatera inkongi z’imiriro.
Polisi y’u Rwanda kandi, iramenyesha abaturage ko gutwika imisozi byangiza ubutaka ndetse n’ikirere, bityo ikaba ibashishikariza kwirinda kwangiza ibidukikije kuko bigira ingaruka mbi mu mpande zose, kandi bikangiza byinshi.
Bityo abaturage bakaba basabwa kuba maso.
Polisi y’u Rwanda nanone irasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, abakozi b’ibitaro, ab’ibigo nderabuzima , ab’amahoteli, ndetse n’abafite sitasiyo za lisansi kugira ubumenyi ku kuzimya no kwirinda inkongi z’imiriro bityo bikabafasha kuba bakwitabara mu gihe zibayeho. Abandi basabwa kugira ubumenyi ku kuzimya inkongi z’imiriro ni abatunze ibinyabiziga. Ibi barabisabwa kuko hari igihe ibinyabiziga byabo bifatwa n’inkongi z’imiriro bigashya bigakongoka nyamara mu gihe baba bafite ubumenyi mu kuzimya inkongi z’imiriro hari icyo bakora bityo ibinyabiziga byabo ntibyangirike burundu.
Kugira ubumenyi mu gukoresha ibikoresho byitwa kizimyamwoto ni ngombwa kuko byifashishwa ku kurinda inkongi z’imiriro. Ni ngombwa kandi kugira ubumenyi no ku bindi bikoresho byifashishwa mu kuzimya mu gihe habayeho inkongi z’imiriro.
Mu gihe hari uwakenera ibindi bisobanuro ku birebana n’inkongi z’imiriro yagana ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro ku cyicari cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru cyangwa se agahamagara ubuyobozi bw’ishami rishinzwe gukumira, kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga kuri terefone 0788311120.