Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

“Buri wese arahamagarirwa gutanga amakuru kubagizi ba nabi” ACP Rugwizangoga

Icyumweru Polisi y’u Rwannda yahariye gushishikariza umuturage gukumira ibyaha cyashojwe kuri uyu wa 13 Ukuboza 2018 buri wese asabwa kugira uruhare mu gutanga amakuru agamije gukumira ibyaha.

N’ubwo muri rusange umutekano umeze neza, Polisi y’u Rwanda isaba buri wese gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa, inda ziterwa abana na ruswa bikomeje kubangamira imibereho myiza y’umuturage n’iterambere ry’igihugu.

Ubwo abatuye akarere ka Nyarugenge bahuriraga kuri sitade  ya Nyamirambo ahasorejwe icyumweru Polisi yahariye kwibutsa umuturage uruhare rwe mu gukumira ibyaha, Assistant Commission of Police  (ACP) Barthelemy Rugwizangoga yabasabye gukomeza ubushake bagaragaza bwo kwicungira umutekano.

Yavuze ko hari ibyaha bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’igihugu, asaba buri wese kubishakira umuti atanga amakuru yaho abikeka.

Yagize ati “Ikibazo cy’ibiyobyabwenge, ihohoterwa, inda ziterwa abana , ruswa n’ibindi binyuranyije n’amategeko birabangamye cyane, niyo mpamvu dukwiye kubirwanya dufatanyije kuko bitwangiriza abantu n’igihugu.”

Husi Monique ushinze igenamigambi mu karere ka Nyarugenge yavuze ko buri wese yifuza kuba mu buzima butekanye bityo nk’ubuyobozi bagiye gushyira imbaraga mu kugeza ubu bukangurambaga kuri buri muturage hagamije kubashishikariza kwirinda ibyaha no kubikumira.

Ati “Abari hano ndabasaba kumva neza ubu butumwa no kubushyira bagenzi babo batari aha kuko ni ingenzi cyane mu kurwanya ikibi no kukirinda hagamijwe kwicungira umutekano.”

Kuva mu mwaka wa 2000 abanyarwanda bagiye bagaragaza ubushake bwo gufatanya na Polisi kurwanya ibyaha no kwicungira umutekano binyuze mu gutanga amakuru afitanye isano n’igishobora guteza umutekano muke.

Abagera ku bihumbi  14 bibumbiye muri komite zo kwicungira umutekano (CPCs) naho abagera ku bihumbi 26  bari mu ihuriro ry’urubyiruko rwiyemeje gukumira no kurwanya ibyaha ndetse hirya no hino haravuka amatsinda menshi agamije kurwanya ibyaha byiganjemo ibiyobyabwenge n’ihohoterwa.

Polisi y’u Rwanda ishimira buri wese ugira ubushake bwo gufatanya nayo mu rugamba rwo gukumira ibyaha atanga amakuru y’aho abikeka n’ababigiramo uruhare ndetse ishishikariza buri wese guterwa ishema n’uruhare agira mu kuburizamo ibyaha.

ACP Rugirangoga ati “Uko umubare w’abafatanyabikorwa ba police mu kurwanya ibyaha ugenda wiyongera ni nako ibyaha bigabanuka, ibintu bitanga icyizere ko nidukomeza guhuza imbaraga zigamije kwicungira umuteka tuzagera kuri byinshi kandi bidutera ishema.”

Polisi ivuga ko icyaha cy’ibiyobyabwenge cyahagurukiwe ku bufatanye n’inzego zose kuko abarenga ibihumbi bine (4000) bafatiwe mu byaha by’ibiyobyabwenge bashyikirijwe inzego zibishinzwe ngo zibakurikirane ndetse hashyirwaho n’ibihano bikomeye bihabwa uwahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC yo kuva 2010 kugeza 2015 yerekana ko ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza ubwonko bw’ababikoresha kuko ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Ndera byakiriye abagera 1.432 bangijwe n’ibiyobyabwenge.

Ni umubare wagiye wiyongera kuko 2016 hagaragaye abafite ibibazo biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge 2804, mu gihe ingamba zashyizweho zo kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano zishobora kwangiza ubuzima bw’uzinywa zatanze umusaruro muri 2017 baragabanuka bagera 1960.

Usibye ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyakunze kugarukwaho muri ubu bukangurambaga bwo kwibutsa umuturage uruhare rwe mu kurwanya ibyaha, hanibanzwe cyane ku kibazo cy’inda ziterwa abana ndetse mu bice bitandukanye batangira no gufata abakekwaho kubigiramo uruhare.

ACP Rugwizangoga yasabye kutarebera inkozi z’ibibi, ati “Aho ugenda naho utuye wirinde kureberera ikibi ngo wicecekere, kuko iyo ucecetse uba utiza umurindi ugikora, ntugire icyo umarira ugikorerwa bityo nawe ukaba  ubaye umufatanyacyaha.”

Abaturage bashishikarijwe kujya bita ku mutekano wabo igihe bari mu ngendo batanga amakuru ku batubahiriza amategeko y’umuhanga hagamijwe gukumira impanuka zitwara ubuzima bw’abakoresha umuhanda.

Imibare yerekana ko gusangira amakuru n’abaturage y’uko batwawe mu biyabiziga byagabanyije impanuka ku kigero cya 20%, abaturage bagasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza y’imikoreshereze y’umuhanda bubaha ibyapa biwushyirwaho.

Abaturage basabwe gucunga umutekano bahereye mu ngo zabo no mu baturanyi, barwanya ihohoterwa rikigaragara kuko akenshi usanga ariwo muzi w’ikibazo cy’abana bata imiryango bakaba inzererezi bitewe n’amakimbirane ahora iwabo.

Muri iki cyumweru kandi Polisi yibukije abaturage uburenganzira bwabo bwo guhabwa serivisi nk’uko amategeko abiteganya, nta kiguzi na kimwe batanze kuzitangirwa ubuntu, basabwa gutanga amakuru yaho bananizwa guhabwa serivisi kugira ngo babanze batange ruswa.