Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, yafashe umusore w’imyaka 28 y’amavuko, wari utwaye kuri moto amasashe ibihumbi 80.
Yafatiwe mu mudugudu wa Gasenyi, akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare, ayatwaye kuri moto yerekeza mu Karere ka Musanze.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Mu rucyerera rwo ku wa Kabiri nibwo twahawe amakuru n’abaturage baturiye umupaka wa Cyanika ko hari abantu babiri bapakiye kuri moto imifuka ine y’amasashe. Ahagana ku isaha ya saa Moya, abapolisi baje gufatira mu Kagari ka Buramba, umusore wari uyatwaye kuri moto nyuma y’uko mugenzi we bari kumwe yahise atoroka akimara kubona inzego z’umutekano, hakaba hakomeje ibikorwa byo kumushakisha.”
Uwafashwe yavuze ko ayo masashe bari bagiye kuyagurishiriza mu Mujyi wa Musanze, ariko ko atari aye, ahubwo ari ikiraka yari yahawe n’uwabashije gutoroka, yavuze ko atazi imyirondoro ye, wari bumwishyure ibihumbi 10Frw nyuma yo kuyagezayo.
SP Mwiseneza yashimiye abatanze amakuru yatumye aya masashe afatwa, asaba abakomeje kwishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe, kubireka bakayoboka ubucuruzi bwemewe butabashyira mu bihombo, kuko ibikorwa byo kubafata bitazigera bihagarara, aburira n’abifashishwa mu kubitunda no kubikwirakwiza mu gihugu.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.