Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bugenewe urubyiruko; aho bagezwaho ubutumwa bwo kwirinda no gukumira ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.
Ubu butumwa bwahawe urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu muryango wa AERG ruri mu bikorwa by’Itorero ry’igihugu mu kigo cy’amahugurwa cya Nkumba mu karere ka Burera, ku itariki ya 14 Gashyantare.
Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’izindi nzego, Assistant Commissioner of Police (ACP) Rose Muhisoni, yaganirije uru rubyiruko ku bintu bibiri birwugarije muri rusange aribyo; ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu. Yabasobanuriye amoko y’ibiyobyabwenge, aho biri mu ngeri zitandukanye, ibyo banywa, ibyo batumura nk’umwotsi ndetse n’ibyo bitera mu nshinge.
ACP Muhisoni yabagaragarije ububi bw’ibyo biyobyabwenge haba kubuzima bw’ubikoresha ndetse no ku buzima bw’igihugu muri rusange.
Yagize ati:”Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge. Muzitegereze umuntu ubikoresha. Nta kintu na kimwe kizima ashobora gukora, bimwangiza mu mutwe ndetse no ku mubiri; ntagire icyo yongera gukora. Ibi kandi bigira ingaruka ku buzima bw’igihugu, urubyiruko nirwo maboko y’igihugu, kandi nirwo rukunze kugaragara mu biyobyabwenge, iyo igihugu gitakaje amaboko y’abakagikoreye kiradindira mu iterambere”.
ACP Muhisoni yakomeje abaganiriza ku cyaha k’icuruzwa ry’abantu; aho yabagaragarije ko iki ari icyaha gikorwa mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane. Yababwiye amayeri yose akoreshwa n’abacuruza abantu,anabagaragariza uko byakwirindwa.
Yababwiye ko ikintu cya mbere abacuruza abantu bashukisha urubyiruko ari ukubabwira ko bagiye kubaha akazi.
Yasabye uru rubyiruko kujya bagirira amakenga umuntu wese uza abizeza akazi, n’amashuri cyane cyane hanze y’igihugu.
Yagize ati:”Mu mayeri akunze gukoreshwa mu bucuruzi bw’abantu harimo kubabwira ko bagiye kubahindurira ubuzima bakabaha akazi ndetse no kubashakira amashuri. Ntimuzabumve, muzabihorere ahubwo muzahite mutanga amakuru ku nzego z’umutekano kuko iyo bamaze kubageza hanze babakoresha imirimo igayitse nk’uburaya ,ubucakara n’ibindi”.
Yakomeje abagaragariza ibikorwa bibi bakorerwa iyo bageze hanze nko kubakuramo bimwe mu bice bigize ingingo z’umubiri ,kubakinisha filimi z’urukozasoni,kubashyira mu mitwe y’iterabwoba n’ibindi.
Yasabye uru rubyiruko rwo muri AERG kuzaba umusemburo mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri bagenzi babo batashoboye kuza mu Itorero.
Nyuma y’ibi biganiro, uru rubyiruko rwahawe umwanya rubaza ibibazo runatanga n’ibitekerezo. Rwishimiye ibiganiro rwahawe rusezeranya ubufatanye na Polisi mu kurwanya ibyaha,rukumira icyaha kitaraba kandi rutangira amakuru ku gihe.
Imibare igaragaza ko mu mwaka w’2017 habayeho ibyaha 39 by’icuruzwa ry’abantu, 80 ku ijana y’abafashwe bakora ubwo bucuruzi ni igitsinagore.
Naho ku birebana n’ibiyobyabwenge, mu mwaka wa 2017,mu bugenzacyaha hakozwe amadosiye ibihumbi 3 na 941; bingana na 18 ku ijana y’ibyaha byose byagaragaye.
Kinyarwanda
English











