Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera irashimira urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere, kubera uruhare bakomeje kugira mu bikorwa byo kwibungabungira umutekano n’ibindi biteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’igihugu muri rusange.
Byavugiwe mu nama abagera kuri 100 bo mu murenge wa Rusarabuye bagiranye n’ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha muri aka karere Chief Inspector of Police (CIP) Justin Kajeje.
Yagize ati:” Uruhare rwanyu mu kubumbatira umutekano ruragaragara. Mwe mwamaze gusobanukirwa ingaruka mbi z’ibyaha bitandukanye harimo cyane cyane icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge hirya no hino. Mujye mukangurira urubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango mugari nyarwanda kubyirinda, no kubirwanya batanga amakuru ku gihe y’ababikora".
CIP Kajeje yakomeje abasaba kandi kujya bakangurira ingeri zose z’abantu kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha muri rusange bayiha amakuru y’ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora kugira ngo bafatwe bashyikirizwe inzego zibishinzwe.
Yagize ati:” Mukomereze aho, kandi murusheho gukangurira abandi kwirinda ibyaha by’ubwoko bwose”. Yanabashimiye n’uruhare bagira mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage aho bafasha abaturage kwiteza imbere mu bikorwa binyuranye.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Burera Ngemba Gervais, we mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera imikoranire myiza no kubaba hafi. Yagize ati:” nk’urubyiruko dusobanukiwe aho igihugu cyacu cyavuye ndetse n’icyerekezo cyiza ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bufite. Umutekano rero natwe dufite uruhare mu kuwucunga dufatanyije n’inzego zacu z’umutekano n’abaturage muri rusange”.
Yakomeje avuga ko banagira n’uruhare mu mibereho myiza y’abaturage aho yagize ati:” mu kwezi gushize twubakiye inzu umuturage utishoboye mu murenge wa Rugarama, twubakiye abaturage batishoboye ubwiherero hafi icumi mu mirenge ya Kagogo, Nemba na Gatebe ndetse twanakoze ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge,n’ icuruzwa ry’abantu mu bigo bitanu by’amashuri muri aka karere”.
Uyu muhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha yakomeje avuga ko banafasha abaturage mu bijyanye n’isuku, ibikorwaremezo byo guhanga no gutunganya imihanda, kurwanya ihohotera ryo mu ngo, gukangurira abaturage kugira indyo yuzuye no guharanira ko umwana wese ajya mu ishuri.
Kugeza ubu muri aka karere ka Burera, hari urubyiruko ibihumbi 8 rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha no gufatanya n’abaturage mu mibereho myiza yabo no guteza imbere igihugu muri rusange.
Kinyarwanda
English











