Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nyakanga Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yagiranye ibiganiro n' urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwandan Youth Volonteers in Community Policing-RYCP) rwo mu karere ka Burera mu mirenge ya Rugarama, Cyanika, Gahunga na Kagogo abakangurira gukomeza gukumira kurwanya ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge, n’ubucuruzi bwa magendu bikunze kugaragara muri aka karere.
CIP Twizeyimana yashimiye uru rubyiruko umwete n’umurava bakorana mu bikorwa bya buri munsi bigamije gukumira no kurwanya ibyaha.
Yagize ati:’’ Uyu munsi turabashimira ibikorwa by’indashyikirwa mumaze kugeraho mu kurwanya ibyaha bitandukanye, Polisi muri aka karere ndetse no mu gihugu hose tubafata nk’abafatanyabikorwa bibanze mu kurwanya ibyaha, ni ngombwa ko twongera imbaraga mubyo dukora, kugirango tugendane n’umuvuduko mu iterambere ry'igihugu, kandi tumenye ko uko igihugu gitera imbere n’ibyaha byiyongera, intego yacu rero ni ukubikumira bitaraba.’’
CIP Twizeyimana yasabye urwo rubyiruko kurushaho kuba maso, bakarwanya abakomeje kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu.
Yagize ati:’’Agace dutuyemo gafatwa nk'inzira y’ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe mu gihugu bituruka mu bihugu by’abaturanyi, uruhare rwa buri wese rurakenewe mu guhindura imyumvire ya bamwe mu baturage batarasobanukirwa ingaruka ibiyobyabwenge bigira, haba ku ubikoresha ndetse no mu guhungabanya umutekano."
Ngemba Gervais Umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakoranabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Burera wari uri muri ibyo biganiro, yashimye uko Polisi ibaba hafi, avuga ko we na bagenzi be bazakomeza gukumira ibyaha mu karere ka Burera ndetse no m gihugu muri rusange
Yagize ati: ‘’Gukorera Igihugu ni inshingano za buri wese wifuza ko igihugu cye gitekana kikanagera ku iterambere rirambye, byaragaragaye ko gutangira amakuru ku gihe byafashije inzego z’umutekano kuburizamo ibyaha byinshi, tuzakomeza gufasha inzego zitandukanye mu mugambi wo kwiyubakira igihugu, turwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu muryango ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Nyuma y’ibi biganiro CIP Twizeyimana yifatanyije n’abaturage bo mu mirenge ya Gahunga na Cyanika mu gikorwa cyo kwangiriza mu ruhame ibiyobyabwenge n’inzoga z’itemewe byafashwe n’uru rubyiruko mu gihe cy’amezi abiri ashize.
Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe byangirijwe mu ruhame bifite agaciro k’amafaraga y'u Rwanda asaga Miliyoni cumi n’icyenda n’ibihumbi Magana atanu (19.509.850 frw)
Kinyarwanda
English











