Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Urubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu biruhuko rwasabwe kwirinda no gukumira ibyaha

Muri ibi bihe abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu bari mu biruhuko, ni ibiruhuko birebire  by’igihembwe cya Gatatu  gisoza umwaka w’amashuri, ni umwanya mwiza baba babonye wo kuruhuka mu mutwe, gusubiramo amasomo ndetse no kugira imirimo  bafasha ababyeyi babo ndetse bakagira n’umwanya wo guhurira hamwe bakigishwa  indangagaciro ziranga umunyarwanda na kirazira.

Muri uku guhurira hamwe, Minisiteri y’urubyiruko yashyizeho gahunda yo guhuza aba banyeshuri  aho  bahurira  ku rwego rw’akagari, umurenge, akarere, ni gahunda yiswe: “Intore mu biruhuko” ifite insanganyamatsiko igira iti: “Winyicira ubuzima, ejo ni heza”.  Uru rubyiruko rw’abanyeshuri  ruhurira hamwe  rugakora ibikorwa bitandukanye nyuma  rukaganirizwa n’inzego zitandukanye zikabatoza kuba intore no kwirinda ibyaha bitandukanye.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 28 Ugushyingo, umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi mu karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Ndatimana  ari kumwe n’umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko, Nsengiyumva Jean de la Croix basuye urubyiruko rwo mu kagari ka Ndago, mu murenge wa Rusarabuye. Ni urubyiruko rugera kuri 50 ruri muri gahunda y’Intore mu biruhuko, rwasabwe kurangwa n’indangagaciro nyarwanda ndetse no kwirinda no kurwanya ibyaha nyuma yo gukora igikorwa cy’isuku kuri ako kagari ka Ndago.

Nsengiyumva Jean de la Croix yabaganirije ku bikubiye muri iyi gahunda y’intore mu biruhuko n’igihe izamara, ababwira ko ibikubiye muri iyi gahunda ari ukubaganiriza uko bagomba kwitwara muri ibi biruhuko birinda ibyabashora mu ngeso mbi  bikaba byabicira ubuzima bwabo bw’ejo hazaza nk’uko insanganyamatsiko ibivuga ndetse no kubatoza indangagaciro nyarwanda.

Yagize ati: “Iyo muri mu biruhuko niwo mwanya mwiza muba mubonye wo kugira ngo musubire mu masomo yanyu no gufasha ababyeyi imirimo itandukanye, ariko harimo abadakora ibyo ahubwo bakajya mu matsinda  atari meza akaba yabashora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi. Niyo mpamvu Minisiteri y’urubyiruko yashyizeho iyi gahunda kugira ngo  muhurire hamwe mwibutswe ko mukwiye kwamagana umuntu wese waza abibashoramo agamije kubicira ubuzima.”

Uyu muyobozi yabakanguriye kujya birinda ababashukisha impano zitandukanye nyamara bagamije kubangiriza ejo heza habo, abasaba kandi no kujya batanga amakuru y’uwo ariwe wese babonye ahohotera urubyiruko cyangwa akora ibinyuranyije n’amategeko.

AIP Ndatimana yasabye uru  rubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge kuko akenshi aribyo bishora umuntu gukora ibindi byaha bitandukanye.

Yagize ati:  “Iyo umuntu yanyoye ibiyobyabwenge ntagira rutangira mu gukora ibindi byaha kuko aba atagitekereza neza, muribyo twavuga nk’ubusambanyi bushobora no gutuma  nko kubakobwa batwara inda batateganyije, kwandura agakoko gatera SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ibi bigaherekezwa no kuva mu ishuri batarangije, ubujura, gukubita no gukomeretsa,  amakimbirane yo mu miryango n’ibindi.”

Yasoje  abasaba kwirinda kuba ba nyamujya cyangwa ibyo bita kugendera mu kigare  kuko rimwe na rimwe  bitajya biba byiza, abasaba kujya  babanza bagekereza neza  ku byo bagiye gukora ndetse banagishe inama.  AIP yasabye uru rubyiruko rw’abanyeshuri bari mu biruhuko  kurwanya icyo aricyo cyose babona cyateza umutekano muke bihutira  gutanga amakuru hakiri kare.