Kuri uyu wa kane tariki 21 Gashyantare, Polisi ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga yafashe umumotari witwa Iraguha Clement w’imyaka 34 y’amavuko ukekwaho gutanga ruswa k’umupolisi nyuma yo kumuhagarika agasanga atujuje ibyangombwa bimwemerera gutwara ikinyabiziga.
Uyu mu motari wari utwaye moto ifite ibirango RB705V yafashwe n’umupolisi ukora mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda amubajije ibyangombwa asanga atabifite uyu mu motari ashaka gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi bitanu 95000 frw).
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yavuze ko umupolisi wari mu kazi yahagaritse uwo mumotari amubajije ibyangombwa amubwira ko bamwandikiye amwaka urupapuro ba mwandikiyeho(contrevantion) asanga rwararengeje igihe.
Yagize ati:” Umupolisi akimara kubona urwo rupapuro yasanze yari yarandikiwe tariki 20 Nyakanga 2018, aho yari yarakoze amakosa yo guparika ahatemewe bityo aho kwishyura ngo asubizwe ibyangombwa bye agahitamo gukomeza gutwara moto ntabyangombwa.”
Kuri ubu uyu mu motari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga, aho arigukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’ubungenzacyaha (RIB) ku byaha akekwaho.
CIP Rugigana yagiriye inama abatwara ibinyabiziga ko bakwiye gutwara bafite ibyangombwa byuzuye.
Yagize ati”Umuntu wese yakagombye gutwara ikinyabiziga afite uruhushya rumwemerera ku gitwara,ubwishingizi bwa cyo n’ibindi byangombwa byose kugirango nanakora impanuka abone ibyo ateganyirizwa n’amategeko”.
Akomeza avuga ko abantu badakwiye gutinya amande bacibwa mu gihe bafatiwe mu makosa ngo bumve ko gutanga ruswa aribyo byoroshye,ahubwo ko bakubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda
Yasoje avuga ko ruswa imunga ubukungu ikanadindiza iterambere ry’igihugu, ikimakaza akarengane n’itonesha , bityo kuyirwanya bikaba bikwiye kuba ibyaburi wese atanga amakuru y’aho igaragaye.
Kinyarwanda
English











