Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Abaturage bo mu kagari ka Kabyiniro,  umurenge wa  Cyanika  mu karere ka Burera bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutangira  amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose.

Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 7 Ukwakira mu kiganiro bahawe na Inspector of Police (IP) Augustin Habimana,  ushinzwe imikoranire ya Polisi, abaturage n’izindi nzego  mu karere ka Burera, umuyobozi w’umurenge wa Cyanika ,  Kayitsinga Faustin bari kumwe na Iraguha Boniface wari uhagarariye USAID/ Twiyubake Program  nk’umufatanyabikorwa w’umurenge wa Cyanika.

Iyi nama yari yitabiriwe kandi n’abaturage barenga 1000 barimo urubyiruko rw’abakorerabushake muri Cyanika, abanyonzi , CPCs, abajyanama b’ubuzima, abafashamyumvire mu murenge n’abandi,..

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama,  IP Habimana   yababwiye ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa mu  karere ka Burera, by’umwihariko muri Cyanika  byiganjemo urumogi n’inzoga zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda nka Kanyanga, Kitoko, Blue Sky,Coffee Spirit,Chief Waragi n’izindi.

Yavuze ko ibiyobyabwenge bifatwa biba byinjijwe rwihishwa muri Cyanika  bivanywe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; kandi  yongeraho ko ibyinshi bifatirwa mu gace batuyemo.

Yaboneyeho gusaba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda  mu gukumira ibyaha barimo Inzego z’ibanze, Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha  , abavuga rikumvikana , abagize Komite zo  kubungabunga umutekano (Community Policing Committees CPCs), ba ambasaderi  mu gukumira ibyaha  kimwe n’Abagize amahuriro yo gukumira  ibyaha bose bari bahagarariwe muri iyi nama gukomeza kugira uruhare mu ifatwa ry’ibiyobyabwenge bitandukanye.

Urugero ni uko, ku  bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abagize ibi byiciro bwatumye mu karere ka Burera, mu mezi umunani  ashize abantu 99 bafatanywa ibiyobyabwenge bitandukanye bigeze hafi ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda  45. 500.000, ibyinshi bikaba byarabonetse mu murenge wa Cyanika.

IP Habimana  yashimye abatuye uyu murenge  ku  ruhare bagaragaza  mu kurwanya ibyaha, kandi abasaba kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo hakumirwe ibikorwa byose binyuranije n’amategeko.

Umuyobozi w’umurenge wa Cyanika  mu ijambo rye, yashimye Polisi ikorera muri aka karere, ku bukangurambaga idahwema guha abaturage kandi mu bifitiye akamaro imibereho yabo ya buri munsi ndetse n’igihugu muri rusange.

Yavuze ko, ku bufatanye na Polisi, abaturage badasiba  gukangurirwa  kureka kunywa, gukwirakwiza  no gucuruza ibiyobyabwenge  ariko bamwe bakomeje kubikora.

Kayitsinga yagize ati:”Guhindura imyumvire bisaba guhozaho ariko ku bufatanye n’izindi nzego  tuzakomeza gukangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda tubasobanurira ububi bwabyo bigaragara ko ibyaha birimo  gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa  n’ihohoterwa  rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge.”

Mu bindi byaganiriweho,  abaturage bakanguriwe kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mukwivuza (Mutuelle de Sante) mu rwego rw’imibereho myiza no kwitabira izindi gahunda za Leta.