Ni nyuma yuko Polisi ifashe Uwamahoro Apolinaria w’imyaka 38 utuye mu karere ka Burera umurenge wa Rwerere na Muhozi Jean Eric w’imyaka 39 utuye mu karere ka Rulindo umurenge wa Ntarabana bafite litiro 25 za kanyanga n’udupfunyika 200 tw’urumogi.
Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko Polisi ikorera mu murenge wa Rwerere yafashe Uwamahoro Apolinaria nyuma yuko umugabo we yari amaze kumuzanira kanyanga kugira ngo ayicuruze.
Ati “Hari ahagana saa munani z’ijoro (2h00) nibwo abaturage baduhaye amakuru ko mu rugo rwa Uwamahoro ko rwinjijwemo kanyanga kandi ko ajya anayicururiza mu rugo rwe, tugiye dusanga afite litiro 25 bamuzaniye.”
Yakomeje avuga ko iyi kanyanga yafashwe yari yazanwe na Ngedahimana Augustin ari nawe mugabo w’uyu mugore, nyuma yo kuyihageza agahita ajya k’uwundi mugore we dore ko afite abagore babiri. Abaturage bemeje ko uyu Uwamahoro ajya anayicururiza mu rugo rwe.
CIP Rugigana akomeza asaba abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko biteza igihombo kubifatiwemo.
Yagize ati “Kwishora mu biyobyabwenge bigira ingaruka kubifatiwemo kuko bimuteza igihombo amafaranga yashoye arayahomba ndetse nayo yifuzaga kubona akayabura, ibi bikagira ingaruka ku muryango we kuko awusigira ibibazo mu gihe afashwe agafungwa.”
Yabwiye abaturage ko nibirinda ibiyobyabwenge bizabafasha gutera imbere kuko uwabinyoye ahora abirarikiye udufaranga afite akatubishoramo akagera n’aho agurisha imyaka hakabaho n’abagurisha isambu n’amatungo kubera byo. Ibyo rero iyo byageze aho ubucyene bwinjira urugo, abana ntibige, ni nabyo kandi bikurura amakimbirane ashobora no kuvamo ubwicanyi hagati y’abashakanye.
CIP Rugigana yakomeje avuga ko mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi ikorera mu karera ka Rulindo umurenge wa Ntarabana muri iki gitondo kandi cyo kuwa 28 Gicurasi nayo yafashe Muhozi Jean Eric w’imyaka 39 atwaye udupfunyika tw’urumogi 200 kuri moto TVS RE 416Q avuye mu isoko rya Rusine ryo muri uwo murenge.
Yakomeje avuga ako uyu musore atari ubwa mbere afatanwe urumogi kuko ngo yigeze no kurufungirwa.
Polisi y’u Rwanda ikaba iburira umuntu wese ugifite umugambi wo kwishora mu biyobyabwenge ashaka kwangiza abaturage ko itazigera imwihanganira. Ikaboneraho kandi gusaba abantu gutangira amakuru ku gihe aho babonye umuntu ushaka gukora ibinyuranyije n’amategeko kugira ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera. Anashimira abagize uruhare bose mu ifatwa ry’aba bombi.
Uwamahoro Apolinaria akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) stasiyo ya Rusarabuye kugira ngo akurikiranwe kucyaha acyekwaho ndetse na Muhozi Jean Eric nawe ashyikirizwa RIB stasiyo ya Ntarabana.

Kinyarwanda
English










