Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Polisi yigishije abatuye Umurenge wa Gatebe ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge

Ku itariki 25 Werurwe uyu mwaka, Polisi mu karere ka Burera yigishije abatuye Umurenge wa Gatebe, mu karere ka Burera ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, isaba abitabiriye icyo kiganiro kubyirinda.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu kagari ka Rwasa. Abayobozi mu nzego zitandukanye bakanguriye abari aho kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.

Mu butumwa yabagejejeho, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata yababwiye ati"Kwishora mu biyobyabwenge ni ukwiteza igihombo kubera ko iyo bifashwe biramenywa; ibindi bigatwikwa. Ubifatanywe arafungwa; kandi agacibwa ihazabu. Murumva ko nta cyiza cyo kubyishoramo."

Yababwiye kandi ati,"Kunywa urumogi, cyangwa ibindi biyobyabwenge ni ugushyira ubuzima mu kaga kuko bitera uburwayi butandukanye bwiganjemo ubufata mu myanya y’ubuhumekero; kandi usibye n’ibyo; bigabanya ubushobozi bw’umubiri ndetse n’ubwo gutekereza."

SSP Fata yakomoje ku ngingo z’amategeko ahana  uwishora mu biyobyabwenge zirimo nk’iya  594 ivuga ko gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Yabwiye urubyiruko rwari aho ko hari bagenzi babo batwara inda bitewe no kwishora mu biyobyabwenge; abasaba kubyirinda no gukangurira bagenzi babo kubyirinda.

Mu kiganiro yagiranye n’abatuye uyu murenge,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatebe, Nteziryayo Anastase yababwiye ko ukwishora mu biyobyabwenge bidindiza iterambere kubera ko bitera ababinywa uburwayi butuma badakora ngo biteze imbere; ndetse ko bibatera gukora ibikorwa bibangamira abandi nko gukubita no gukomeretsa; hanyuma asaba buri wese wari aho kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo atanga amakuru yerekeranye n’ababyishoramo.

Yagize kandi ati,"Mu babyinjiza mu gihugu, ababicuruza, n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi harimo abavandimwe, inshuti n’abaturanyi banyu. Nubona umwe muri bo anywa ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Natakumvira uzamenyeshe inzego zibishinzwe ayo makuru. Niwigira ntibindeba ukumva ko nta cyo bigutwaye uzaba wibeshye kuko uwi uhishira ari we uhindukira agakora ibikorwa bihungabanya ituze n’umutekano byawe."

Mu rwego rwo gufatanya n’izindi nzego kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge , Polisi y’u Rwanda yashyizeho Umutwe ushinzwe by’umwihariko kubirwanya. Na none ifatanya z’izindi nzego mu bukangurambaga aho yigisha urubyiruko n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; ikanabasaba kubyirinda.