Mu ijoro rya tariki ya 21 Gashyantare rishyira tariki ya 22 Polisi ikorera mu Karere ka Burera yatesheje abitwa abarembetsi litiro 200 za Kanyanga. Iyi Kanyanga yatwikiwe mu ruhame kuri uyu Kabiri tariki ya 22 Gashyantare, itwikirwa mu Murenge wa Kivuye.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera Superintendent of Police (SP) Aphrodice Nkundineza yavuze ko ziriya kanyanga zafatiwe mu bikorwa bya Polisi, aboneraho kongera gukangurira abaturage kwirinda ibyaha byambukiranya imipaka no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Yagize ati" Abaturage tubagaragariza ingaruka mbi zo kwambuka imipaka bitemewe n'amategeko. Ikindi kandi biriya biyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw'ababinywa hari abo bitera uburwayi bwo mu mubiri no mu mutwe.?
SP Nkundineza yakomeje aburira abakirimo kwishora mu byaha ko Polisi ku bufatanye n?abaturage n?izindi nzego batazahwema kubarwanya. Yasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi n?izindi nzego batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.
Yagize ati? Polisi ntabwo izahwema kurwanya bariya bantu binjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge, ibicuruzwa bya magendu n?ibindi bitemewe. Turashimira abaturage baduha amakuru ariko nanone tubasaba kurushaho kuyatanga mu rwego rwo gukumira ibyaha aho kubirwanya byamaze kuba.?
Yasabye urubyiruko rukunze gufatirwa mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge n?ibicuruzwa bya magendu gushaka indi mirimo bakora kuko usanga bakiri bato. Abandi yabagiriye inama yo gusubira mu mashuri bakiga. Byose biri mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo kuba bafungwa cyangwa bakabura ubuzima kuko usanga barwanya inzego z?umutekano iyo bari muri ibyo byaha.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yibukije abaturage ko gukwirakwiza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n?amategeko.
Ingingo ya 5 y?Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje

Kinyarwanda
English










