Nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda ifashe gahunda yo kwegera imiryango ibana mu makimbirane ikabigisha uko bagomba kureka ayo makimbirane n’ingaruka zayo, nyuma y’izo nyigisho hakaba hari imiryango yavuye muri ayo makimbirane, kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kamena, mu murenge wa Cyeru, akagari ka Butare, akarere ka Burera, itsinda ry’abapolisi n’abandi bafatanyabikorwa bayo basuye ingo zari zisanzwe zibana mu makimbirane ariko ubu zikaba zibanye neza nyuma yo gusurwa.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda Superintendent of Police (SP) Pelagie Dusabe, ari kumwe n’itsinda ry’ ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku majyambere (UNDP) basuye iyo miryango yabanaga mu makimbirane ubu akaba ibanye neza, babasaba gukomeza kubana neza bakihesha agaciro barangwa n’indangagaciro ziranga umuryango nyarwanda, ahubwo bakarushaho kwiteza imbere.
umwe mu batanze Ubuhamya bwatanzwe n’imiryango yari ifitanye amakimbirane n’uko amakimbirane menshi yari ashingiye ahanini ku businzi bwa hato na hato bwa bamwe mu bagize imiryango, bamwe ntibite ku nshingano z’urugo, abandi bafite amakimbirane ashingiye ku mitungo ndetse n’ubushoreke, ibyo byose bigatera amakimbirane n’intonganya bihoraho hagati y’umugabo n’umugore ndetse n’abandi bagize umuryango.
Umwe mu bagize imiryango ubu ibanye neza nyuma y’inyigisho bahawe na Polisi y’u Rwanda witwa Karinganire Mathieu yashimiye Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze kuba barabagendereye bakabigisha ububi bwo kutumvikana mu rugo, bakareka amakimbirane yatumaga batiteza imbere, maze babasaba ko babatera inkunga bagakora Koperative ihuje ingo zibanye neza nyuma yo kuva mu makimbirane, kugira ngo bajye babona aho bahurira, bahurize hamwe ibitekerezo byabo, bagirane inama kandi bafashe n’izindi ngo zibanye mu amakimbirane bifashishije ubuhamya bw’ibyababayeho mu rwego rwo kubaka umuryango nyarwanda.
Kinyarwanda
English











