Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo aho ikora ibikorwa bitandukanye ndetse n’ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha, Polisi mu karere ka Burera yagiranye ibiganiro n’abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’ abamotari bagera kuri 300 bo mu mirenge ya Cyanika, Rugarama, Kagogo na Gahunga, basobanurirwa ububi bw’ibiyobyabwenge, uko babyirinda n’ingaruka zo kubikwirakwiza.
Ni ibiganiro byatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera Senior Superintendent of Police (SSP) Alexis Fata .
SSP Fata yababwiye ko mu mwuga wabo bakwiye kwirinda kugira uruhare mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse banagaragarizwa ingaruka ziri mu kubikwirakwiza.
Yabagaragarije ko hari bamwe muri bagenzi babo bateshuka ku nshingano zabo zo gutwara abagenzi, ugasanga banagira uruhare mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, abasaba gukorera hamwe, bakagaragaza bamwe muri bo bahesha isura mbi umurimo wabo.
Yagize ati:”Hari bamwe muri bagenzi banyu babanduriza isura bakajya mu bikorwa bibi byo gutunda no gukwirajkwiza ibiyobyabwenge, turabasaba ko mwajya mubegera, mukabereka inzira nziza, bakareka ingeso mbi zibagusha mu byaha.”
Yakomeje abagaragariza ububi bwo kujya mu bikorwa byo gukwirakwiza no gutunda ibiyobyabwenge, kuko bashobora kubikoreramo impanuka cyangwa bakanafungwa.
Yagize ati:”Akenshi iyo bagenzi banyu nkabo batwaye ibiyobyabwenge bakikanga inzego z’umutekano, ntibahagarara ahubwo bongera umuvuduko ku buryo bashobora gukora impanuka, cyangwa rimwe na rimwe bakiruka bagata za Moto zabo.”
CIP Fata yabasabye kwirinda izi ngaruka zose, bakibuka ko umurimo bakora ari wo uba utunze imiryango yabo, abagaragariza ko igihe ataye moto igafungwa cyangwa nawe agafatwa agafungwa haba igihombo ku muryango yari atunze.
Nyuma y’ibi biganiro, Nkurikiyimfura Kalisa Claude uyobora koperative ihuriyemo abamotari bo mu karere ka Burera (COTAMOBU), yashimye inama Polisi ihora ibagira, avuga ko batagomba kwihanganira ababangiriza isura, anavuga ko bagiye gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari bagenzi babo bavuzweho gutunda ibiyobyabwenge, dore ko ngo akenshi ababikora baba bazwi.
Kinyarwanda
English











