Mu Murenge wa Rugatama mu karere ka Burera tariki ya 8 Gicurasi 2015, habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge no kubimena ahabugenewe ibiyobyabwenge bitandukanye birimo kanyanga litiro 2542 n’amakarito 4201 y’inzoga zo mu bwoko butandukanye bwa waragi; byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 n’ibihumbi 166 n’amafaranga 400.
Ibi biyobyabwenge bikaba byaragiye bifatwa mu bihe bitandukanye mu mirenge igize akarere ka Burera bibikwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mbere y’uko byangizwa.
Nyuma yo kwangiza ibi biyobyabwenge no kubimena ahabugenewe, hanabaye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’abantu bazwi ku izina ry’abarembetsi, bakaba biganjemo urubyiruko bakora ibikorwa byo gutunda, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, aho babikura mu bihugu by’abaturanyi. Ayo mahugurwa akaba yaratangiye tariki ya 1 Gicurasi asozwa tariki ya 8 Gicurasi, yari ahuje abo barembetsi 93, akaba yarabereye mu kigo cya Rugarama gitangirwamo inyigisho n’amahugurwa afasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no kwiteza imbere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru CIP André Hakizimana yavuze ko ibyaha byinshi bikorwa biterwa n’ibyo biyobyabwenge akaba ariyo mpamvu polisi y’u rwanda yahagurukiye kubirwanya ari nako ihugura ababikoresha kubireka.
Yagize ati « Ni muri urwo rwego twafatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera guhugura urubyiruko 93 hagamijwe kubagira inama yo kubireka ahubwo bakitabira gahunda za leta zigamije kubateza imbere ». Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru yakomeje avuga ko abaturage aribo maboko y’igihugu bityo ashimangira ko polisi y’u Rwanda itazigera na rimwe yihanganira icyo aricyo cyose cyatuma izo mbaraga zangirika.
Umuyobozi w’akarere ka Burera Sembagare Samuel we yashimiye polisi y’u Rwanda uruhare ikomeje kugira mu bikorwa by’umutekano w’igihugu ariko cyane cyane mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yakomeje asaba abaturage b’akarere ka Burera gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano bazigezaho amakuru y’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba.
Kinyarwanda
English











