Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Polisi yafatanye umuturage magendu y?amabuye y?agaciro ibiro birenga 1,000

Mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare saa kumi n?imwe n?igice Polisi ikorera mu Karere ka Burera yafashe Musemakweri Rauben w?imyaka 35. Yafatanwe ibiro 1,288 by?amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, magendu yari akuye mu gihugu cya Uganda.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru, Superitendent of Police(SP) Alex Ndayisenga yavuze ko gufatwa kwa Musemakweri byaturutse ku makuru yatanzwe n?abaturage bari bazi ko ari magendu y?imyenda ya caguwa igiye kwinjizwa mu Rwanda.

SP Ndayisenga yagize ati? Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari umuntu bazi ugiye kwinjiza mu Rwanda imyenda ya caguwa avuye Uganda anyuze mu Murenge wa Kagogo, Akagri ka Nyamabuye, Umudugudu wa Nyarugina. Twahise dushyiramo bariyeri, byageze mu gitondo haza imodoka ebyiri, imwe yari ivatiri(Voiture) iri imbere, inyuma yayo hari indi modoka yo mu bwoko bwa DAIHATSU.?

SP Ndayisenga akomeza avuga ko izo modoka zigeze ku bapolisi bahagaritse ivatiri yari imbere, umushoferi wari mu modoka y?inyuma yavuyemo ariruka. Bagiye kurebamo basanga harimo imifuka yuzuyemo amabuye y?agaciro. Musemakweri yemeye ko ayo mabuye ari aye agiye kuyacuruza mu Mujyi wa Kigali, uwirutse yari umushoferi yahaye akazi akaba atamuzi.

SP Ndayisenga yakomeje avuga ko atari ubwa mbere Musemakweri acyetsweho ubucuruzi bwa magendu y?amabuye y?agaciro kuko mu mezi atatu ashize Polisi yagiye aho atuye  mu Murenge wa Kagogo, Akagri ka Nyamabuye, Umudugudu wa Nyarugina imufatana  toni irenga y?amabuye y?agaciro atabye mu nzu ariko icyo gihe yaracitse.

SP Ndayisenga yashimiye abaturage batanze amakuru akangurira abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu.

Ati? Ubucuruzi bwa magendu muri rusange budindiza ubukungu bw?Igihugu kuko ababukora nta misoro batanga. Ikindi kandi babangamira abacuruzi b?amabuye y?agaciro baba bafite ibyangombwa bibemerera gukora ubwo bucuruzi,buriya bucuruzi ni icyaha gihanirwa n?amategeko.?

Musemakweri n?amabuye yafatanwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).