Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera, ku cyumweru tariki 3 z’uku kwezi yafatanye abagabo babiri amasashi 10 ya Blue Sky bayapakiye mu modoka; iyi nzoga ikaba ibuzanyijwe kwinjizwa no gucuruzwa mu Rwanda.
Abafatanywe aya masashi; yari mu mifuka 14 ni Niyonsenga Theogene, ufite imyaka 26 y’amavuko na Ghadaffi Hassan w’imyaka 30 y’amavuko; bakaba barafatiwe mu kagari ka Kamanyana, mu murenge wa Cyanika.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ifatwa ry’abo ryaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu batuye agace bafatiwemo biyemeje kuba Abafatanyabikorwa mu kurwanya no gukumira iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, ndetse n’icuruzwa ryabyo.
Yavuze ko izi nzoga bazinjije mu gihugu bazivanye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; kandi ko Polisi ikimara kubafata yafashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
CIP Twizeyimana yakomoje ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge zirimo kuba bitera igihombo; kubera ko iyo bifashwe biratwikwa, ibindi bikamenwa; mu gihe umuntu ubifatanywe afungwa, kandi agacibwa ihazabu.
Yagize ati,"Abanywa inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo n’iyi yitwa Blue Sky bakora ibikorwa bihungabanya umudendezo wa rubanda muri rusange birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ikindi ni uko umuntu ubinywa bimutera uburwayi butandukanye butuma atagira amagara mazima; bityo ntabashe gukora ngo yiteze imbere, ndetse anagire uruhare mu iterambere ry’igihugu."
Yakomeje ubutumwa bwe agira ati,"Polisi ntihwema gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge igaragaza ingaruka zo kubicuruza no kubinywa; ariko kugeza na n’ubu haracyari ababikora. Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya. Baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko."
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatanwa aya masashi 10 000 y’iyi nzoga itemewe mu Rwanda; aboneraho gusaba buri wese utuye Intara y’Amajyaruguru kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kandi akaba Umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo atungira Polisi agatoki ababikora.
Kinyarwanda
English











