Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Burera, yafatanye umugabo w’imyaka 20, imifuka ibiri irimo ibilo 20 by’urumogi.
Yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri, ahagana ku isaha ya saa tanu z’amanywa mu mudugudu wa Kamatengu, akagari ka Ruconsho, mu murenge wa Rwerere, aturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko yafashwe nyuma y’uko mugenzi we bari kumwe yari amaze gucika abonye inzego z’umutekano.
Yagize ati:”Inzego z’umutekano ubwo zari mu kazi mu mudugudu wa Kamatengu, zabonye abantu babiri bari bikoreye imifuka, umwe awutura hasi ariruka, hasigara uriya wafashwe nyuma y’uko bigaragaye ko bari bikoreyemo ibiyobyabwenge by’urumogi.”
Amaze gufatwa yavuze ko ari ikiraka yari ahawe na mugenzi we watorotse atazi amazina ye ngo akaba yari bumwishyurire mu murenge wa Base mu Karere ka Gakenke, ari naho yari agiye kurugurishiriza.
Hamwe n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho, mu gihe hagishakishwa uwatorotse.
SP Mwiseneza yongeye kuburira abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko nta gahenge bazahabwa, bazakomeza gufatwa bagakurikiranwa, abibutsa ko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego z’umutekano.
Iteka rya Minisiteri y’ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n’ibyiciro by’ibiyobyabwenge rishyira urumogi ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











