Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Polisi yafashe litiro 909 za kanyanga yari ivuye Uganda

Mu bikorwa bya Polisi ikorera mu Karere ka  Burera mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira rishyira tariki ya 27 kubufatanye n?izindi nzego z?umutekano batesheje abantu litiro 909 za kanyanga. Izi kanyanga zari zivuye mu gihugu cya Uganda, izanwe n?itsinda ry?abantu bazwi ku izina ry?abarembetsi, hafashwemo Batanu abandi bazikubita hasi baracika.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodise  Nkundineza yavuze ko ziriya kanyanga zafatiwe mu mirenge itatu igize Akarere ka Burera ariyo Cyanika, Rwerere na Kivuye.

Yagize ati? Dushingiye ku makuru twahawe n?abaturage n?abayobozi mu nzego z?ibanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu twakoze igikorwa cyo gufata itsinda ry?abarembetsi bari bavuye mu gihugu cya Uganda bazanye kanyanga mu Rwanda. Muri icyo gikorwa hafashwe abantu 5 aribo  Babwikuyeho Isaie, Ndayizeye Theogene, Manishimwe Didace,Tuyikuze Innocent na Turinayo Jean Paul, twabatesheje litiro 909 za kanyanga.?



Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yakomeje avuga ko itsinda ry?abarembetsi bari benshi bamwe bikanga abapolisi bagakubita hasi ibyo bari bafite bakiruka. Ubwo hatwikwaga ziriya kanyanga  SP Nkundineza yongeye gukangurira abaturage cyane cyane abatuye mu mirenge yegereye Igihugu cya Uganda kwirinda ibikorwa bibashora mu byaha mu rwego rwo kwinda ingaruka zitandukanye bahuriramo nabyo.

Yagize ati? Abaturage bacu iyo bagiye mu gihugu cya Uganda bagirirwa nabi, bagakubitwa, bagafungwa, bakamburwa ibyo bafite ndetse hari n?abahasiga ubuzima muri kiriya gihugu. Tubagaragariza ko bagomba kureka ibiyobyabwenge kuko bitera uburwayi butandukanye bwaba ubwo mu nda ndetse no mu mutwe, ibiyobyabwenge nibyo ntandaro y?ibindi byaha nko kwiba, kurwana, gufata ku ngufu abagore n?abana b?abakobwa n?ibindi byaha.?



Yakomeje  yibutsa  abaturage ko kwijandika mu bikorwa bya magendu no mu biyobyabwenge ari ibyaha bihanwa n?amategeko y?u Rwanda. Ubifatiwemo ashyikirizwa ubutabera hakabaho gufungwa, ibyo bafatanwe biratwikwa hakabaho guhomba amafaranga baba bashoyemo kandi bakagombye kuyashora mu bikorwa byemewe n?amategeko.

Litiro 909 zafashwe zahise zitwikirwa mu ruhame. Bariya bantu Batanu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

Abaturage basabwe gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge n?ibindi byaha batangira ku gihe amakuru. Yabibukije ko Polisi y?u Rwanda itazahwema kurwanya abanyabyaha harimo na bariya bakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 5 y?Iteka rya Minisitiri N?001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.