Polisi ikorera mu Karere ka Burera kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Werurwe yafashe abantu babiri bari bagiye kwinjiza mu gihugu amapaki 550 ahwanye n'amasashe ibihumbi 110 bayakuye mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda.
Abafashwe ni Uwimana Chantal wafatiwe mu murenge wa Cyanika, Akagali ka Kamanyana afite amasashe udupaki 300 na Niyigaba Jean wafatiwe mu Murenge wa Cyanika, Akagali ka Kamanyana afite udupaki 250 tw'amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n' abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru yavuze ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.
Yagize ati:" Abaturage batuye muri uyu Murenge bahaye amakuru Polisi ko aba bombi bakura amasashe mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda bakayinjiza mu gihugu bakoresheje inzira zitemewe, Polisi yahise ikora umukwabo wo kibafata, ahagana saa kumi n'ebyili z'umugoroba nibwo uwitwa Niyigaba yafashwe afite udupaki 250 tw'amasashe avuye kuyakura muri Uganda."
Saa tatu z'ijoro nibwo Kandi Polisi yafatiye mucyuho Uwimana Chantal afite udupaki 300 tw'amasashe atemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko aba bose bafatiwe mu murenge wa Cyanika, mu kagari ka Kamanyana, ashimira Abaturage batanze amakuru yatumye aya masashe afatwa atarakwirakwizwa mu baturage, anabasaba gukomeza gutanga amakuru ku gihe cyose babonye abantu bacuruza amasashe.
SP Ndayisenga yakomeje agira inama abacuruzi ndetse n'abaguzi ko amasashe atemewe mu Rwanda kuko atabora, aho ajugunywe bityo ubutaka ntibwongera kwera, ikindi kandi amasashe yangiza ibidukikije.
Abafashwe bose bahise byashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Cyanika ngo hakurikizwe amategeko.
Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro icumi (10) z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.
Kinyarwanda
English










