Mu Rwanda; gukora, gutumiza mu mahanga, gucuruza mu buryo butaranguza cyangwa kuranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe no kurunda cyangwa kujugunya imyanda y’amasashe n’ibyo bikoresho ahantu udafitiye uruhushya haba aha Leta cyangwa ah’umuntu ku giti cye birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko.
Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage hagenda hakorwa ibikorwa bigamije gukumira no kurwanya uwo ari we wese wishora mu bucuruzi bwo kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, bitewe n’akaga biteza ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Muri ibyo bikorwa twavuga nk’ubukangurambaga bwo kwigisha no kwibutsa abaturage ububi bw’amasashe n’ibindi bikoresho bikozwe muri pulasitiki n’imikwabu yo gufata abarenga ku mategeko abuza ikoreshwa ry’amasashe.
Mu bikorwa biherutse gukorerwa mu Karere ka Burera, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kanama, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe amapaki 1200 (arimo amasashe 240,000) yari yinjijwe mu gihugu avanywe muri Uganda.
Amwe muri ayo masashe yari yikorewe n’umusore w’imyaka 18 wahise utabwa muri yombi, nyuma y’uko bagenzi be babiri bari kumwe na we bayakubise hasi bakiruka bakibona inzego z’umutekano mu mudugudu wa Rugarama, akagari ka Rufumba mu murenge wa Rugarama.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko gufatwa kw’aya masashe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati: “Twahawe amakuru n’umuturage utuye mu mudugudu wa Rugarama, ko hari abantu bitwikiriye ijoro bavuye kurangura amasashe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Muri icyo gicuku abapolisi bahise bagera aho yabarangiye ahagana ku isaha ya saa sita n’igice, bahafatira umusore wari wikoreye amasashe ibihumbi 80, hafatwa n’andi masashe ibihumbi 160 yari amaze gutabwa na bagenzi be babiri bahise biruka bakibona abapolisi.
SP Mwiseneza yavuze ko ibikorwa byo gushakisha abatorotse bikomeje kugira ngo nabo bafatwe bakurikiranwe.
Yashimiye uwatanze amakuru yatumye aya masashe abasha gufatwa atarakwirakwizwa mu gihugu, aboneraho kwibutsa abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku muntu wese bacyekaho gukora ubucuruzi bw’amasashe n’ibindi bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ikomeza ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ni mu gihe ingingo ya 12 y’iri tegeko ivuga ko; Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Kinyarwanda
English











