Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Polisi yafashe amaduzeni 200 y’amashashi yinjizwaga mu gihugu

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu kuri uyu wa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018 yafashe uwitwa Kamanzi Bosco ufite imyaka 23 ukekwaho gucuruza amashashi atemewe mu gihugu.

Kamanzi yafatanywe amaduzeni 200  y’amashashi, afatirwa mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera arimo kuva mu gihugu cy’abaturanyi yinjira mu Rwanda.

Umuvugizi wa  Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police( CIP)  Alex Rugigana avuga ko Polisi yari imaze iminsi ifite amakuru aturuka mu baturage ko uyu Kamanzi asanzwe akora ibikorwa byo kwambutsa amashashi ayinjiza mu gihugu.

Yagize ati:”Uyu mugabo yari asanzwe avugwaho gucuruza amashashi, muri  Kanama uyu mwaka nabwo yari agiye gufatwa n’inzego z’umutekano aracika, kuri uyu wa Kane twari dufite amakuru ko agiye kwambutsa amashashi, mu rukerera nka saa kumi za mugitondo abapolisi bamufatira mu modoka afitemo ayo mashashi.”

CIP Rugigana akomeza avuga ko Kamanzi akimara gufatwa yiyemereye ko amashashi ayakuye mu gihugu cy’abaturanyi ayajyanye mu turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru akomeza akangurira abanyarwanda kureka ibikorwa byo kwinjiza amashashi mu gihugu ndetse asaba abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya abacuruza aya mashashi kuko yangiza ibidukikije.

Ati:”Abashakashatsi bagaragaje ko ariya mashashi ya pulasitike ari mabi ku bidukikije,yica ubutaka ntibwere uko byakagombye.Turasaba abaturage gukomeza kudutungira urutoki abantu bakora buriya bucuruzi bw’amashashi.”

Yakomeje yizeza abaturage ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kurwanya ariya mashashi n’ubundi bucuruzi bwa magendu binyuze mu bukangurambaga ndetse no mu bikorwa byo gufata abantu bakora buriya bucuruzi.

Akarere ka Burera cyane cyane imirenge iherere ku mupaka hakunze gufatirwa ibicuruzwa byinshi byinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Polisi irakangurira  abaturage gukomeza kurangwa n’ ubufatanye  mu kurwanya ibyaha binyuze mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.