Ku bufatanye n’abaturage bo mu karere ka Burera, mu murenge wa Kivuye, mu kagari ka Buhita,mu ijoro ryo ku itariki 26 Nyakanga uyu mwaka; Polisi muri aka karere yakoze igikorwa cyo gufata abo byakekwaga ko binjiza mu gihugu inzoga zitemewe mu Rwanda bazikuye muri kimwe mu bihugu byo muri aka karere gihana imbibi na rwo .
Inzoga zafashwe ni litiro 314 za Kanyanga, amaduzeni 70 ya Blue sky, amaduzeni 60 ya Chief Waragi, amaduzeni 40 ya Kick Waragi n’amaduzeni 25 y’inzoga yitwa chase Vodka.
Umuvugizi wa Polisi Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abaturage bo muri kariya gace ka Kivuye bari bamaze iminsi bafite amakuru ko hari abantu bitwikira ijoro bakinjiza mu Rwanda inzoga nk’izi zibuzanyijwe muri iki gihugu . Polisi ikimara kumenya ayo makuru yahise itegura uburyo bwo gufata abo bantu."
CIP Twizeyimana yagize ati,"Mbere na mbere turashimira abaturage bo mu karere ka Burera ndetse no mu Ntara y’Amajyaruguru muri rusange kuba bamaze kumva neza ububi bw’ibiyobyabwenge. Ibimaze iminsi byose bifatwa byaturutse ku makuru aba yatanzwe n’abaturage kuko bo baba bazi neza abinjiza ziriya nzoga,amasaha binjirira; ndetse n’aho banyura binjira."
Yakomeje asaba abaturage gukomereza ubwo bufatanye kuko biri muri gahunda yo kurwanya ibyaha akenshi bituruka ku businzi bw’inzoga zitemewe mu Rwanda.
CIP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abumva bagifite ingeso mbi yo kwinjiza ziriya nzoga mu gihugu kubireka bagasha ibindi bakora bibateza imbere bikanateza imbere igihugu kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye.
Yabibukije ko ibihano ku bafatirwa mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge byiyongereye; aha akaba yaragize ati,"Abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bakoresha amayeri menshi kugira ngo badafatwa; ariko uko babigenza kose bazafatwa kuko tuzi uko babikora."
Yibukije ko gushora amafaranga mu biyobyabwenge ari ukwikururira igihombo n’ubukene kuko iyo bifashwe biratwikwa, ibindi bikamenwa; naho umuntu ubifatanywe agafungwa, kandi agacibwa ihazabu; ndetse ko ibiyobyabwenge bigabanya ubushobozi bwo gukora no gutekereza ku muntu ubinywa; asaba buri wese kubyirinda.
Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Kinyarwanda
English











