Ahagana saa munani z’ijoro ryo ku wa kane tariki 16 z’uku kwezi; Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yafashe abagabo babiri bapakiye amaduzeni 779 ya Blue Sky mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser ; iyi nzoga ikaba itemewe Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko iyi modoka yafatiwe ku muhanda Cyanika - Musanze mu kagari ka Ntaruka, mu murenge wa Kinoni.
IP Gasasira yavuze ko abinjiza Blue Sky mu gihugu n’izindi nzoga nka Chief Waragi, Host Waragi, Kitoko, Chase Waragi, Vodka, Suzi na Kanyanga bazivana muri bimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatanwa izi nzoga zibuzanyijwe mu Rwanda, yongera gusaba buri wese kwirinda kwishora mu biyobyabwenge aho biva bikagera no kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, ikoreshwa, icuruzwa n’inyobwa ryabyo atungira agatoki Polisi ababikora.
Yagize ati,"Abanywi b’ibiyobyabwenge bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bibangamira rubanda birimo gukubita no gukomeretsa. Na none ababinywa bakora ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina, gusambanya abana no gufata ku ngufu. Buri wese arasabwa kwiha intego yo gufatanya kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu."
IP Gasasira yakomeje ubutumwa bwe agira ati,"Ntiduhwema gukangurira Umuryango Nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge tugaragaza ingaruka zabyo zirimo igifungo, gucibwa ihazabu no kuba bitera uburwayi butandukanye; ariko na n’ubu haracyari abantu babinywa n’ababikoresha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ababikora baragirwa inama yo kubireka bagacuruza kandi bakanywa ibyemewe n’amategeko."
Yagarutse ku cyo ikiyobyabwenge ari cyo; aha akaba yaravuze ko cyitwa Ikiyobyabwenge ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.
Kinyarwanda
English










