Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Polisi yafashe abacuruzaga bakanatunda ikiyobyabwenge cya Kanyanga

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Gicurasi Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Nemba yafashe abaturage bane bakoraga ibikorwa byo gucuruza no gutunda ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Uwiduhaye Joseph yafatanwe litiro 96 yari abikiye Bahufite Innocent  naho Niringiyimana Mathieu na Turikumwe Emmanuel bakurikiranweho kuba mu itsinda ry’urubyiruko rizwi ku izina ry’abarembetsi bajya mu gihugu cya Uganda kuzanayo Kanyanga mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko kugira ngo bariya bantu bose bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari basanzwe babazi neza.

Yagize ati   “Abaturage nibo batanze amakuru y’ibikorwa na bariya bagenzi babo, babiri bazicuruzaga ndetse bafatanwe litiro 96 abandi babiri bari bazwiho kujya kuzitunda mu gihugu cya Uganda. Tumaze kumenya ayo makuru nibwo twateguye igikorwa cyo kubafata.”

CIP Rugigana yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza abacuruza ibiyobyabwenge abasaba gukomeza ubwo bufatanye.

Ati   “Ibi biratwereka ko ubukangurambaga dutanga budapfa ubusa, abaturage bamaze kumenya ububi bwo gukoresha ibiyobyabwenge bakatwereka ababicuruza. Nibyo kuko ibiyobyabwenge biri mu biteza umutekano mucye nk’amakimbirane mu miryango, urugomo rwo gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi.”

Yakomeje akangurira abantu kureka ibikorwa bibaganisha mu byaha ahubwo bagashaka imirimo bakora ibateza imbere kandi yemewe. Yanabibukije ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’zindi nzego ndetse n’abaturage batazahwema gufata abacuruza ibiyobyabwenge ngo bashyikirizwe ubutabera.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.