Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake batangiye ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano batangiye igikorwa cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano kizakorwa mu mirenge yose igize aka karere uko ari 17.

Iki gikorwa bagitangiriye mu mirenge ya Butaro na Kinyababa ku wa 5 Mutarama uyu mwaka; aho baganiriye n’ingo 80; bazisobanurira isano iri hagati y’isuku n’umutekano; kandi babasaba kurangwa na yo, ndetse bakayitoza abandi.

Aganira n’iyo miryango, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimyumukiza yagize ati:" Isuku nke itera uburwayi butandukanye; kandi uburwayi ni imbogamizi ikomeye ku iterambere n’amahoro arambye mu murwango kubera ko nta mutekano umurwayi aba afite muri we bitewe n’uko aba ababajwe n’umubiri."

Yakomeje agira ati,"Uburwayi butera inzara n’ubukene kubera ibigenda ku murwayi; ibyo bikiyongera ku kuba kandi aba adakora. Murasabwa rero kurangwa n’isuku ku mubiri, aho mutuye, aho mukorera imirimo itandukanye, aho mugenda, ndetse n’isuku y’ibinyobwa n’ibiribwa; kandi muyitoze abandi."

AIP Nshimyumukiza yasabye kandi iyo miryango kwirinda amakimbirane n’ihohoterwa; ririmo irikorerwa abana, irishingiye ku gitsina, ndetse  n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Yabasabye kandi kutishora mu biyobyabwenge babinywa cyangwa babitunda. Yababwiye ko bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana.

Yasoje ubutumwa bwe abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko; ahubwo bakagira uruhare mu kukirwanya batanga amakuru atuma gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abafite imigambi yo kugikora.

Umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Burera, Ngemba Gervain yakanguriye iyo miryango kugira ubwiherero; kwita ku isuku yabwo, kandi bakabupfundikira, gucukura ingarani, kugira agatanda ko gushyiraho ibikoresho by’isuku byogejwe, guteka amazi yo kunywa no koza ibiribwa bitandukanye; cyangwa bagakoresha imiti igenewe gusukura amazi, kugira imigozi yo kwanikaho imyenda, no kwita ku isuku yo mu kanwa; harimo koza neza amenyo bakoresheje imiti yabugenewe.

Ngemba yabasabye kandi kwirinda kurarana n’amatungo mu mazu kuko bishobora kubakururira uburwayi butandukanye.

Yaboneyeho kubasaba kandi kwitabira umugoroba w’ababyeyi; aha akaba yarabasobanuriye ko ari urubuga rwiza rwo gukemura ibibazo abantu bafitanye.