Trending Now

Burera: Polisi irasaba abaturage kwirinda igihombo baterwa no kwishora mubucuruzi bw’inzoga zitemewe

Kumakuru yatanzwe n’abaturage batuye mu murenge wa Rugarama, mukagari ka Gafumba Polisi ikorera mukarere ka Burera yafatiye murugo rwa Munyazirinda Emmanuel imifuka 8 y’inzoga zitemewe n’amategeko zizwi ku izina rya Blue sky.

Chief Inspector of Police ( CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko mugitondo cyo kuri uyu wa 20 Kanama aribwo  bakoze umukwabo ugamije gufata Munyazirinda ukekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe  hirya no hino mu gihugu.

Yagize ati: ‘’Turashimira abaturage kumakuru meza bahaye Polisi  ikabasha gufatira mu rugo rwa Munyazirinda inzoga zitemewe, zitarakwirakwira hirya no hino ngo zangize ubuzima bw’abaturage.’’

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko uyu wafashwe asanzwe  akora ibikorwa byo gutwaza imizigo abatunda izi nzoga bazikuye mubihugu by’abaturanyi.

Yagize ati: ‘’ abaturage banatanze amakuru ko murugo rw’uyu mugabo ariho abacuruzi barunda ibiyobyabwenge n’inzoga Zitemewe bakaza kubipakira mw’ijoro.’’

CIP Twizeyimana yaboneyeho gusasaba abaturage kwitandukanya n’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe  kuko bitera uwabikoresheje kwishora mu byaha

Yagize ati:’’ Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe biri ku isonga  mubihungabanya umutekano kuko bitera ubikoresha kwishora mubyaha bitandukanye birimo urugomo, amakimbirane yo mungo ndetse n’ihohoterwa , inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye kubirwanya hagamije kubungabunga umutekano no kurengera ubuzima bw’abaturage.’’  

CIP Twizeyimana asoza asaba abaturage kurushaho kuba maso bakarwanya abakomeje kwinjiza ibiyobyabwenge n'inzoga zitemewe mu gihugu.

Yagize ati:’’Agace dutuyemo gafatwa nkinzira y’injiza ibiyobyabwenge cyangwa inzoga zitemewe mugihugu bituruka mubihugu by’abaturanyi uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kurwanya ibiyobyabwenge hatangwa amakuru y’aho bigaragaye.’’

Amabwiriza y’u rwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge ateganya ko umuntu wese ufatanywe inzoga zitemewe zangirizwa muruhame agacibwa amande agenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze,mugihe ufatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi  n’ibindi akurikiranwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda nkunko ingingo ya  594 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.