Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Polisi ihakorera iri mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mirenge yose

Ku itariki ya 5 Ukuboza,  abaturage 1500 batandukanye b’umurenge wa Bungwe, harimo abagize komite z’abaturage zo gukumira ibyaha (CPC’s) ndetse n’abagize amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge binyuranye harimo na kanyanga,  bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, maze biyemeza kurwanya no guca burundu ibiyobyabwenge muri aka karere.

Ubwo yaganiraga nabo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera Superintendent of Police (SP) Alex Fata, yababwiye ku bubi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge ku mibereho n’iterambere ry’abaturage. Yababwiye ko kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge muri rusange bitera ababikora ubukene bukabije, igifungo mu gihe babifatiwemo ndetse bigakurura n’amakimbirane anyuranye mu miryango; ibi bikanagira n’ingaruka ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

SP Fata yashimiye abaturage kubera uruhare bagira mu kubirwanya agira ati:” ndagira ngo mfate umwanya wo kubashimira kubera uruhare mukomeje kugaragaza mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga. Biragaragara ko byagabanyutse kubera gukorana neza na Polisi y’igihugu n’izindi nzego kuko mutanga amakuru atuma ababikora bafatwa ndetse bakanagirwa inama yo kubireka”. Yakomeje abasaba gukomeza gushyiramo ingufu no gukorera hamwe kugira ngo ibiyobyabwenge muri aka karere bicike burundu.

Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’abaturage Habumuremyi Evariste, we yasabye abaturage gukomeza kwitabira amarondo nka bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha. Yakomeje ababwira ko nk’abaturage bo muri ako gace, bazi neza akamaro ko kugira umutekano usesuye bityo ko ikiguzi cy’umutekano muke ntawacyifuza.

Yabasabye kuba aba mbere mu kuwusigasira no kutirara bagakomeza gukorana neza n’inzego zibishinzwe. Uyu muyobozi kandi yakomeje asaba abaturage kugira uruhare mu kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo no kwirinda amakimbirane, maze asoza abakangurira kugira isuku no kwitabira gahunda za Leta zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho myiza yabo. 

Ubukangurambaga nk’ubu bwo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge bwari bwaratangiriye mu murenge wa Butaro ku itariki ya 1 Ukuboza bikaba biteganyijwe ko buzakorwa no mu yindi mirenge yose y’aka karere.