Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Polisi ifatanyije n’izindi nzego yafashe amaduzeni 136 y’inzoga zitemewe mu Rwanda

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 6 Werurwe uyu mwaka ubwo Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yari mu bikorwa byo kurwanya iyinjizwa ry’inzoga zitemewe mu Rwanda, itundwa, icuruzwa ndetse n’inyobwa  ryazo; ku bufatanye n’izindi nzego zirimo iz’umutekano n’iz’ibanze yafashe amaduzeni  yazo 136.

Izafashwe zigizwe n’amaduzeni 64 Blue Sky, 48 ya Chase, 10 ya Host Waragi, 8 ya Chief  Waragi, 3 ya African Waragi n’amaduzeni atatu ya Coffee Spirit. Usibye izi nzoga, hafashwe kandi litiro 27 za Kanyanga n’amasashi 67 ya African Gin, iyi nzoga ikaba na yo itemewe mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief  Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko izi nzoga  zafatiwe mu kagari ka Nyagahunga, mu murenge wa Cyanika ahagana saa yine z’igitondo cy’uwo munsi nyuma y’aho abari bazikoreye bazitereye bakiruka bagikubita amaso inzego zari mu gikorwa cyo kurwanya iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu.

Yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko izi nzoga zinjijwe mu gihugu zivanywe muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda; zikaba ziri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika mu gihe Polisi ikomeje gufatanya n’izindi nzego gushaka no gufata abazitaye.

CIP Twizeyimana yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati," Uwo bihamye arafungwa ndetse agacibwa ihazabu; na ho ibiyobyabwenge yafatanywe bigatwikwa, ibindi bikamenwa."

Yagize kandi ati,"Polisi ntihwema gukangurira Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge igaragaza ingaruka zo kubicuruza no kubinywa; ariko kugeza na n’ubu haracyari ababikora. Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya. Baragirwa inama  yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko." "

Yavuze ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge; bityo asaba  buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu atungira agatoki Polisi ababikora.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara yashimye abatanze amakuru yatumye izi nzoga zifatwa; ndetse aboneraho gusaba abatuye aka karere muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa.

Kuri uwo munsi kandi Polisi mu karere ka Karongi yafatanye Mukamana Dorothée ibiro birindwi n’igice by’urumogi. Uyu mugore ufite imyaka 38 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Kinihira, mu murenge wa Bwishyura; akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bwishyura.