Ku bufatanye bw'inzego z’umutekano n'abafatanyabikorwa bazo barimo urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP), amatsinda y’urubyiruko ashinzwe kurwanya ikiyobyabwenge cya Kanyanga (Anti Kanyanga Clubs), n’Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, kuwa kane tariki ya 22 Gashyantare, akarere ka Burera katangije ukwezi k’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, inda z'imburagihe, ruswa na magendu mu rubyiruko rw’aka karere.
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu kagari ka Rwasa Umurenge wa Gahunga bukaba bwarabimburiwe n’urugendo rw’ibirometero 5 rwatangiriye……..rusorezwa…… hahatangiwe ibiganiro bitandukanye.
Nsengiyumva Jean de la Croix ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo mu karere ka Burera wari uhagarariye umuyobozi w’akarere, yasabye abari bateraniye aho ko bagomba kwita ku kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko bikaba biri mu bishobora gutuma bareka n’akazi kabo ka buri munsi.
Nsengiyumva yibukije ko urubyiruko arirwo igihugu gitezeho ejo hazaza heza, abasaba kudahishira uwo ariwe wese waba acuruza cyangwa se anywa urumogi.
Yaravuze ati:”Rubyiruko, dusobanukirwe kandi twirinde uruhare rw’ibiyobyabwenge mu gukwirakwiza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA n’inda zitateganyijwe; dushishoze kuko ejo hazaza ni ahanyu.”
Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi bakomeje gufatanya kugira ngo bace ibiyobyabwenge muri aka karere anasaba abaturage kujya baba maso bagafatanya na Polisi muri ibi bikorwa bya buri munsi.
Assistant Inspector of Police (AIP) Samson Habihirwe wari uhagarariye Polisi muri ubu bukangurambaga, yavuze ko ibiyobyabwenge ari uburozi kuko ruri mu bituma umutekano uhungabana, aboneraho umwanya wo gusaba urubyiruko kubyirinda kuko kuri ubu usanga arirwo rwiganje mu babikoresha.
Murindahabi Joseph wari uhagarariye umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza Imisooro n’Amahooro (Rwanda Revenue Authority-RRA) mu Ntara y'Amajyaruguru, yasabye abaturage kwirinda magendu kuko idindiza ubukungu bw’igihugu.
Yaravuze ati:”Turasaba abacuruzi gukorera mu mucyo, bakambukira bagenda cyangwa baza ahantu hemewe, bakirinda magendu kuko idindiza ubukungu bw’igihugu.”
Umuyobozi w'ishami rishinzwe Politike n'amategeko mu muryango urwanya ruswa n’Akarengane, (Transparency International) Ishami ry’u Rwanda, Uwineza Beline yasabye urubyiruko kuba umusemburo w’iterambere rirambye, bakumira icyasubiza u Rwanda inyuma cyane cyane ruswa n’akarengane, aho yagize ati: “ Urubyiruko ni mwe mbaraga z’u Rwanda z’ejo hazaza, ni mwe mugomba kugira uruhare runini mu gukomera ku ndangagaciro z’umunyarwanda, mukanga umugayo mukumira ruswa n’akarengane n’ibindi bidindiza iterambere.”

Kinyarwanda
English










