Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Hatangijwe ku mugaragaro amahugurwa y’abagize komite z’abaturage zo kwicungira umutekano

Buri mwaka Polisi y’u Rwanda ihugura komite z’abaturage bashinzwe kwicungira umutekano mu tugari no mu midugudu bo mu gihugu hose. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Werurwe 2014, mu kigo cy’amahoro cya Nkumba mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, habereye umuhango wo gufungura ku mugaragaro amahugurwa agenewe abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) 481 harimo 22 b’igitsinagore baturutse mu gihugu hose.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yavuze ko guhugura abagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) bakorera hirya no hino mu gihugu ari ngombwa, kuko kugeza ubu, abaturage bamenye akamaro ko gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwicungira umutekano, aho bagira uruhare mu kuzigezaho amakuru bityo hakabaho gukumira ibyaha hakiri kare. Yakomeje avuga ko abari muri aya mahugurwa, bazamenya kurushaho uburyo bakorana n’izindi nzego bityo ikumirwa ry’ibyaha rikarushaho gushinga imizi.

Atangiza ayo mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi D/IGP Stanley Nsabimana yagize ati”  Guhugura aba bagize komite zo kwicungira umutekano ni ugushyira mu bikorwa icyemezo cy’inama y’abaminisitiri yo kuwa 10 Ukwakira 2007”. Iki cyemezo kikaba cyaravugaga ko gukumira ibyaha bigomba gushingira mu muryango kuko uwo muryango ugizwe n’abantu.

D/IGP Nsabimana yakomeje ababwira ko gucunga umutekano n’ibindi bijyana nawo bishingiye ku gukunda igihugu. Yakomeje ababwira ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bazigishwa bayigira iyabo. Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi akaba yasoje abwira abari muri ayo mahugurwa, ko bagomba kuba umusemburo w’impinduka mu bijyanye no kubumbatira umutekano w’aho batuye bakorana n’abaturage mu gukumira ibyaha.

Madamu Mukansanga Laurence ni umwe mu bari muri aya mahugurwa akaba akomoka mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, yavuze ko aya mahugurwa azabongerera ubumenyi mu gukorana na Polisi n’izindi nzego. Aha yagize ati” Twari dusanzwe dufite Itorero iwacu, aya mahugurwa azamfasha kumva neza icyo nakora mu gukumira ibyaha”. Yakomeje avuga ko bari basanzwe bafasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane bityo ngo nyuma yo guhugurwa bakaba bizeye kurushaho gufasha abaturage b’iwabo.

Abari mu mahugurwa bazahabwa amasomo atandukanye arimo gukumira no guhosha  amakimbirane; amateka y’u Rwanda, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, kurwanya ihohoterwa n’andi.

Abo bari mu mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro uyu munsi, bari barayatangiye ku itariki ya 9 Werurwe, bikaba biteganyijwe ko bazayasoza kuwa 22 uku kwezi.