Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Hasojwe amahugurwa y’abapolisikazi yari agamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, abakobwa ndetse n’abana

Mu karere ka Burera hasojwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo  amahugurwa y’iminsi ibiri yari agenewe abapolisikazi 700 bakorera hirya no hino mu gihugu. Aba bapolisikazi bakaba bari bahagarariye bagenzi babo. Aya mahugurwa akaba yari agamije kubaha ubumenyi mu  kunoza akazi kabo neza ndetse no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Stanley Nsabimana asoza ayo mahugurwa,yashimiye abapolisikazi uko bitwayeneza bakurikirana amasomo bagenewe.

Yakomeje avuga ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana ari kimwe mu bintu by’ibanze Polisi y’u Rwanda yiyemeje ifatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego, itibagiwe no kurwanya n’ibindi byaha muri rusange.

DIGP Stanley Nsabimana akaba yasabye aba bapolisikazi barangije amahugurwa kugeza ubumenyi bahakuye kuri bagenzi babo bityo iri hohoterwa rikarwanywa ndetse rigacika burundu.

Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ihame ry’ uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’ibitsina byombi Madame Rose Rwabuhihi, we mu ijambo rye, yasabye abapolisikazi kujya begera kenshi abaturage bakabafasha kumenya ibibazo byose bijyanye n’ihohoterwa kuko nta terambere ryagerwaho mu gihe hariho ibi bibazo.

Madame Rose Rwabuhihi yakomeje avuga ko kuba aba bapolisikazi barakurikiranye neza amasomo yabo, ari kimwe mu bizatuma ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rirwanywa ndetse rigacika burundu.

Bwana Lamine Maneh, ni umuhuzabikorwa w’imiryango ishamikiye ku bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda, mu ijambo rye yashimiye u Rwanda kubera intambwe ishimishije rwateye mu kurwanya ihohoterwa, akaba yakomeje avuga ko ibi bigaragazwa n’icyizere rwagiriwe cyo kuba icyicaro cy’ubunyamabanga bw’ibihugu by’Afurika mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Iki cyicaro kikaba kizubakwa ku cyiraro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Abitabiriye aya mahugurwa bakaba biyemeje kuzashyira mu bikorwa ibyo bize bijyanye ahanini n’ubukangurambaga kuri buri wese, mu kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ndetse n’abana.