Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Hasojwe amahugurwa y’abagize komite zo kwicungira umutekano

Kanda Hano urebe Amafoto

Buri mwaka Polisi y’u Rwanda ihugura komite z’abaturage bashinzwe kwicungira umutekano (CPC’s) mu tugari no mu midugudu bo mu gihugu hose.

Ni muri urwo rwego guhera tariki ya 9 kugera kuya 22 Werurwe  mu kigo cy’amahoro cya Nkumba cya Komisiyo y’Igihugu y’Itorero mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru habereye ayo mahugurwa. Abitabiriye ayo mahugurwa bose hamwe ni  481 harimo 22 b’igitsinagore baturutse mu gihugu hose.

Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa ukaba wabaye uyu munsi tariki ya 22 Werurwe. Komiseri muri komisiyo y’Igihugu y’Itorero Madamu Umuraza Landrada yavuze ko abitabiriye ayo mahugurwa bahawe inyigisho nyinshi ariko iy’ingenzi ari uko batojwe kugira umuco w’ubutore no kugira indangagaciro nyarwanda. Akaba yakomeje avuga ko mu gihe abo bahuguwe ndetse n’abaturage bashinzwe bafite izo ndangagaciro nta byaha byabaho ndetse no mu gihe bibayeho kubikumira bikaba byakoroha.

Kanda Hano urebe Amafoto

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru wari uhagarariye umuyobozi w’iyo Ntara Kabagamba Deo, yavuze ko umutekano ariwo shingiro rya byose.  Akaba yakomeje avuga ko iterambere ndetse n’icyerekezo 2020 cya Leta bitagerwaho mu gihe nta mutekano. Ni muri urwo rwego yasabye buri wese kuba ijisho ry’umuturanyi hakabaho kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP Dan Munyuza yabwiye abahuguwe ko amahugurwa nk’ayo bahawe ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu kubungabunga umutekano. DIGP Dan Munyuza akaba yakomeje avuga ko n’ubwo kugeza ubu umutekano wifashe neza, hari bimwe na bimwe byawuhungabanyije birimo ibikorwa by’abagizi ba nabi byabereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze mu bihe byashize, ihohoterwa rikorerwa abagore, abakobwa n’abana hirya no hino mu gihugu ndetse n’ibikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge. Yasabye rero abo bagize komite zo kwicungira umutekano (CPC’s) gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibyo byaha.

Kugira ngo ibyo bigerweho yababwiye ko bagomba kwitanga mu byo bakora bagafatanya n’inzego z’umutekano. DIGP Dan Munyuza akaba yakomeje ababwira ko bagomba gushishoza bakamenya ababa bafite imigambi itari myiza ibangamiye gahunda za Leta, kuba ijisho ry’umuturanyi, kwitabira no gushyira mu bikorwa amarondo no kuzuza ikayi y’umudugudu ndetse bakageza amakuru ku nzego z’umutekano y’abantu cyangwa icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira. Abari mu mahugurwa bahawe amasomo atandukanye arimo gukumira no guhosha  amakimbirane; amateka y’u Rwanda, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha, kurwanya ihohoterwa n’andi. Bakaba banahawe impamyabumenyi zo kuba barakurikiranye neza amahugurwa ndetse na telefone zizabafasha mu kazi kabo cyane cyane bageza amakuru ku nzego z’umutekano.

Kanda Hano urebe Amafoto