Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika ku bufatanye n’abaturage bataye muri yombi inzoga zitandukanye zirimo kwinjizwa mu gihugu. Inzoga zafashwe ni Blue Sky amaduzeni 60, Chance amaduzeni 23, Hosted Waragi amaduzeni 30 na African Gin amapaki 142.
Izi nzoga zafatiwe mu gikorwa cyateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru ko hari abantu bari bwinjize inzoga mu gihugu bazikuye mu gihugu cy’abaturanyi baciye mu murenge wa Cyanika.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo izo nzoga zifatwe ari umuturage watanze amakuru.
Yagize ati:”Hari umuturage wari uzi neza ko mu gitondo cyo ku itariki 26 Werurwe hari abantu bari bwinjize ziriya nzoga zitemewe mu gihugu.Twahise dutegura igikorwa(Operation) yo kubafata,bari bazikoreye ari bane, gusa baratwikanze barazijugunya bariruka”.
CIP Twizeyimana akomeza ashimira abaturage bo mu karere ka Burera uruhare bakomeje kugaragaza mu guta muri yombi abinjiza izi nzoga mu gihugu ndetse n’uruhare bagira mu kurwanya ibyaha batanga amakuru.
Yakomeje abasaba kongera imbaraga mu kurwanya ibi bikorwa ndetse no gukumira ibyaha bitaraba.Abasaba gukomeza gutanga amakuru hakiri kare.
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko ubukangurambaga bukorwa bugamije kurwanya ibikorwa bibi byo kwinjiza inzoga zitemwe mu gihugu byatanze umusaruro kuko bamwe mu bakoraga ibi bikorwa bamwe batangiye kubireka ahubwo bakaba aribo barimo gutanga amakuru y’ukuntu abari bagenzi babo bazinjiza.
Yakomeje ashishikariza abaturage bo mu karere ka Burera n’Amajyaruguru muri rusange gucika ku ngeso mbi yo kwinjiza inzoga mu gihugu zitemewe ndetse anasaba kujya birinda kuzinywa.
Yagize ati:”Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda kunywa ziriya nzoga, nta cyiza cyazo, zangiza ubuzima bwabo. Ikindi kandi bariya bazizana nabo nagira ngo mbabwire ko babicikaho kuko inzego z’umutekano ziri maso zahagurukiye iki kibazo.”
Akarere ka Burera kakunze kuvugwamo abantu bambutsa inzoga zitemewe mu Rwanda bazivanye mu buhugu duturanye, gusa kuri ubu abaturage bamaze kumva ububi bwazo, ubu nibo bafasha inzego z’umutekano mu kuzirwanya no gufata abazicuruza.
Kinyarwanda
English











