Bitewe n?uko ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe nk?amasashe bigira uruhare mu gutera imyuzure no gutuma umusaruro w?ibikomoka ku buhinzi uba mucyeya, ayo masashe kandi akaba abuza amazi kwinjira mu butaka kimwe n?ibindi Ibikorersho bikozwe muri pulasitiki, bihumanya ikirere igihe bitwitswe.
Amasashe n?ibindi bikoresho bikozwe muri pulasitiki, bituma amazi adatemba uko bikwiriye, bikabangamira amazi y?inyanja ndetse bikica ibinyabuzima byo mu mazi.
Ni nayo mpamvu Guhera mu mwaka wa 2008 hatowe itegeko nimero 57/2008 ryo ku wa 10/09/2008 ribuza ikorwa, itumizwa, Ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe akozwe muri pulasitiki mu Rwanda.
Inzego zitandukanye harimo na Polisi y?u Rwanda zahagurukiye gufata abantu bose bakoresha amasashe, hagamijwe kurengera ibidukikije.
Polisi y? u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Kamena, yafashe uwitwa Ndungutse Phenias w?imyaka 38, yinjiza mu gihugu amapaki 100 y?amasashe ahwanye n?amasashe 20,000 ayakuye mu gihugu cya Uganda, hanafashwe kandi amapaki 427 ahwanye n?amasashe 85,400 nyuma y?uko ba nyirayo bahise biruka nabo bari baturutse mu gihugu cya Uganda.
Aya masashe yose yafashwe ubwo bashakaga kuyinjiza mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe mu Murenge wa Cyanika, Akagali ka Kabyiniro, Umudugudu wa Nikiriza.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n?abaturage mu Ntara y?Amajyaruguru yavuze ko gufata aya masashe byaturutse ku makuru yizewe yatanzwe n?umuturage.
Yagize ati: ? Umuturage wo mu Kagali ka Kabyiniro yahaye amakuru Polisi ko hari itsinda ry?abantu 7 bashakaga kwinjiza amasashe mu gihugu bakoresheje inzira zitemewe (Panya). Polisi yahise ihagera nibwo hafashwe Ndungutse afite amasashe ibihumbi 20 abandi bari kumwe bahise biruka, hanafashwe kandi amasashe 85.400.?
SP Ndayisenga yashimye uruhare rw?abaturage mu gutanga amakuru atuma abakora ibitemewe bafatwa, yasabye abaturage baturiye imipaka kwirinda kwishora mu bikorwa bya magendu no kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bibujijwe nk?amasashe n?ibindi bitandukanye.
Uwafashwe ni byo yafatanywe yashyikirijwe urwego rw?igihugu rushinzwe ubugnzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Cyanika ngo hakurikizwe amategeko, abirutse baracyashakishwa ngo nabo bafatwe.
Ingingo ya 3 Y? Itegeko n? 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019, ivuga ko ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n?icuruzwa ry?amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bibujijwe.
Ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n?ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?inshuro icumi (10) z?agaciro k?ayo masashe n?ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko Umuntu uranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n? ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n?ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw?ubutegetsi ingana n?amafaranga y?u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) kandi ayo masashe n?ibyo bikoresho akabyamburwa.
Itegeko ry?umuryango w?ibihugu byo mu Karere k?Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n?ibihumbi bitanu by?amadorali y?Amerika (US$5000).
Kinyarwanda
English










