Umugabo witwa Hitayezu Ananias w’imyaka 42 ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho kugerageza guha ruswa umupolisi ngo amukorere ibinyuranyije n’amategeko.
Ibi byabereye mu karere ka Burera Umurenge wa Bungwe ku itariki ya 15 Werurwe, aho uyu Hitayezu yashatse guha ruswa umupolisi ukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe ngo amurekurire imodoka ye yari ihafungiye kubera kurenza igihe yagombaga kwishyuriraho amande yari yaraciwe ku bw’amakosa atandukanye yo mu muhanda yafatiwemo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yasobanuye ifatwa rye agira ati:” Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu kazi kabo gasanzwe ko gusuma ko ibinyabiziga byujuje ibyangombwa, Hitayezu abagezeho baramuhagarika bamusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga avuga ko ntarwo afite kuko bamwandikiye akarusiga mu karere ka Gicumbi kubera amakosa yahakoreye.”
Yakomeje asobanura avuga ati:”Abo bapolisi bamubajije urupapuro rugaragaza ko koko muri Gicumbi bamwandikiye (Contravention) narwo ararubura, nibwo bafashe umwanzuro wo gufata iyo modoka, nibwo yigiriye inama yo guha umupolisi wari umufashe rusw y’ibihumbi makumyabiri (20,000Frw) ngo amureke agende. Ubwo rero nibwo yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe.”
CIP Twizeyimana yasabye abaturage kudatanga no kutakira ruswa, kandi abibutsa ko iki cyaha nta mwanya gifite muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu gihugu muri rusange.
Yagize ati:"Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, izitanga ku buntu, ikumira kandi ikarwanya ruswa n’ibindi byaha biyishamikiyeho."
Yakomeje ashishikariza abatwara ibinyabiziga buri gihe kwitwaza ibiranga ibinyabiziga byabo ndetse n’impushya zabo zo gutwara ibinyabiziga.
Umuntu wese uha undi muntu impano cyangwa indonke kugira ngo amukorere ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanzecyangwa yashatse gutanga nk’uko bigaragara mu ngingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











