Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: CPCs bafashe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha

Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) 80  bo mu murenge wa Bungwe, mu karere ka Burera, ku itariki 10 Kanama 2015, bahuriye hamwe mu kagari ka Tumba basuzuma uko imikorere n’imikoranire yabo n’izindi  nzego bimeze, bungurana ibitekerezo, kandi bagirwa inama ku buryo barushaho kunoza ibyo bashinzwe.

Ababahuguye harimo ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Justin Kajeje n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bungwe, Egide Ndayisaba.

Buri wese muri abo bagize Komite zo kwicungira umutekano muri uyu murenge yahawe ijambo avuga uko umutekano wifashe mu gace ashinzwe n’ingamba afite zo kurushaho kuwusigasira.

Nyuma yo gusuzumira hamwe uko umutekano wifashe, abo CPCs bemeranyijwe ko wifashe neza muri rusange, ariko ko bakwiye kutadohoka ahubwo bakarushaho kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya.

IP Kajeje yashimiye aba bagize uru rwego ku mirimo bakora y’unganira inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge maze ababwira kuba inyangamugayo n’intangarugero mu byo bakora .

Yabagiriye inama yo kujya bagisha inama mu gihe bibaye ngombwa cyane cyane ku byemezo birenze ubushobozi bwabo kandi abasaba kurushaho kwegera abaturage no gufatanya nabo mu kubungabunga umutekano.

Ibindi IP Kajeje yabakanguriye kurushaho kurwanya no gukumira harimo ibiyobyabwenge nk’urumogi, kuko uretse kuba ubwabyo bibujijwe bituma abantu bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Yagize ati:"Kubera ko biriya byaha biteza umutekano muke niyo mpamvu imbaraga zigomba gushyirwa  cyane mu kubikumira, ariko kandi mu gihe bibaye hagatangwa amakuru ku gihe yatuma ababikoze n’abategura kubikora bafatwa vuba."

Yibukije kandi aba bagize uru rwego kujya buzuza ibitabo by’imidugudu neza kugira ngo barusheho kumenya abinjiye n’abasohotse mu duce bashinzwe, bityo bakomeze kubungabunga umutekano.

IP Kajeje yababwiye kujya bakangurira abaturage kuba ijisho rya mugenzi we, kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane cyangwa bakagisha inama mu gihe abayeho aho kwihanira  bamwe bafata nk’uburyo bwo kuyakemura.

Ndayisaba yavuze ko iyi nama ari ingenzi kuko yongeye kwibutsa aba bagize uru rwego kongera imbaraga mubyo bakora bityo bakomeze kunganira inzego z'umutekano kubumbatira umutekano.