Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Batatu bafashwe bagerageza guha umupolisi ruswa ingana n'amafaranga ibihumbi 100

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Gahunga kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Mutarama yafashe abantu Batatu aribo Habinshuti Elysé w’imyaka 25, Nzirorera Celestin w’imyaka 34 na Uzabakiriho Daniel w’imyaka 30  bageragezaga guha umupolisi ruswa ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 100 (100,000frw) ngo abahe ibicuruzwa byabo bya magendu byari byafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko  abapolisi bari mu kazi babona bariya bagabo bafite ibicuruzwa bya magendu babikuye mu gihugu cy'abaturanyi. Bikanze abapolisi, bya bicuruzwa, babikubita hasi bariruka nyuma baza kumenya  ko abapolisi bafashe bya bicuruzwa babijyana  kuri sitasiyo ya Gahunga,  batangira gushaka nomero ya telefoni y’umwe mu bapolisi bahakorera, bayibonye baramuhamagara bamubwira ko bamuha ruswa akabasubiza magendu yabo.

Ati: “Baramuhamagaye bamubwira ko bamuha ruswa ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi ijana(100,000frws) ndetse  ko babanza gukoresha  inyemezabwishyu igaragaza ko ibyo bicuruzwa bari babiguze bitari magendu. Uwo mupolisi yarabemereye ariko ahita yihutira kubimenyesha abayobozi be.”

CIP Rugigana akomeza avuga ko abo bagabo bazanye ayo mafaranga n’iyo nyemezabwishyu bahita bafatwa ndetse  n’iyo nyemezabwishyu bicyekwa ko aribo bayikoreye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru yibukije abaturage ko ruswa ari umwanzi w’iterambere ry’umuntu ku giti cye ndetse n’igihugu muri rusange, abasaba gufatanya na Polisi ndetse n'izindi nzego kuyirwanya.

Yagize ati: “Ruswa yaba uyitanze cyangwa uyakiriye imugiraho ingaruka ndetse ikanagera no ku muryango nyarwanda kuko serivisi itangirwa ubuntu bisaba ko umuntu ayihabwa atanze ikiguzi, ibyo bikadindiza iterambere. Ikindi kandi ruswa ni icyaha gihanwa n'amategeko, uyifatiwemo arafatwa agafungwa.”

Yasabye kandi abaturage kwirinda kujya mu bikorwa by'ubucuruzi bwa magendu kuko nabyo bigira uruhare runini mu kudindiza ubukungu bw’igihugu ndetse bikaba ari icyaha gihanwa n'amategeko. 

Habinshuti Elyse na bagenzi be bose bakomoka mu karere ka Burera bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gahunga ngo bakurikiranwe ku bayaha bacyekwaho.

Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.