Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

BURERA: Babiri bafatanywe amasashe ibihumbi 20

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Burera yafatiye mu cyuho abagore babiri nyuma yo  kwinjiza mu gihugu  amasashe angana n’ibihumbi 20.

Bafatiwe mu mudugudu wa Butete, akagari ka Kabyiniro mu murenge wa Cyanika ku wa Kane tariki ya 13 Mata ahagana saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba. 

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru  yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:” Twahawe amakuru n'abaturage bo mu kagari ka Kabyiniro ko hari abagore babiri bavuye mu modoka itwara abagenzi rusange bahetse ibikapu bicyekwa ko harimo ibicuruzwa bya magendu. Abapolisi bihutiye kuhagera bafatirwa mu mudugudu wa Butete, bafite amapaki 100 y'amasashe arimo angana n’ibihumbi 20 n'inkweto bari binjije mu buryo bwa magendu.”

Bakimara   gufatwa bavuze ko bari bayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bakaba bari bagiye kuyacururiza mu mu karere ka Musanze.

SP Ndayisenga yagiriye inama abacuruzi kwirinda magendu n’ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda by’umwihariko amasashe yakuwe ku isoko bitewe n'ingaruka zayo ku bidukikije.

Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo  ya 10 ivuga ko  Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.

Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.