Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 nibwo inzego z’umutekano zafashwe uwitwa Mukarwego Philomene w’imyaka 32 na Izabayo Clemence w’imyaka 22 bafatiwe mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika mu kagari ka Nyagahinga barimo kwinjiza mu gihugu ibicuruzwa bya magendu. Bamaze kufatwa nibwo bashatse gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko bariya bantu bafashwe barimo kuva mu gihugu cya Uganda bafite ibicuruzwa bya magendu bigizwe na Kanyanga litiro 3.5, amakarito 48 y’ikinyobwa cya Vodka, amakarito 30 y’ikinyobwa cya living Waragi.
CIP Rugigana yagize ati “Babonye bamaze gufatwa n’inzego z’umutekano nibwo bashatse kubaha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 kugira ngo babareke bakomeze bagende. Nibwo bahise babafatana iyo ruswa.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru avuga ko bariya bantu bakoze ibyaha bibiri bitandukanye aribyo gushaka gutanga ruswa ndetse no gukora ubucuruzi bwa magendu. Yasabye abantu kwirinda ibyaha aho biva bikagera.
Ati “Duhora dukangurira abantu kwirinda ibyaha, tukabasaba gutanga amakuru igihe cyose babonye ukora ibyaha cyangwa ukora ibishobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Inzego z’umutekano ziri maso kandi ni kenshi abantu nka bariya bahora bafatwa.”
Yasabye abantu gukora ibintu binyuze mu mucyo kandi byemewe n’amategeko aho kwishora mu bintu bibafungisha kandi bitari ngombwa.
Abafashwe kuko bari bavuye mu gihugu cya Uganda babanje gupimwa ko nta cyorezo cya COVID-19 bakuyeyo bahita boherezwa mu kato, bakazakurikiranwa mu mategeko ariko bavuye mu kato.
Kinyarwanda
English











