Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Abitabiriye inama y’umutekano basabwe kurushaho kuwubungabunga

Tariki 28 Werurwe 2019, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Burera habereye inama y’umutekano yaguye yari itumiwemo abayobozi bose bakorera muri ako karere bahagarariye abandi baba aba leta ,abikorera ndetse n’inzego z’ umutekano aho barebeye hamwe uko umutekano uhagaze muri aka karere ndetse n’ ingamba zafatwa kugirango urusheho kuba mwiza muri iki gihe igihugu cyacu cyitegura kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri mata  1994.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bagera ku 126, iyoborwa n’umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Florence arikumwe n’umuyobizi wa Polisi muri ako karere, Senior Superintendent of Police (SP) Issa Bacondo.

 Umuyobozi w’akarere  ka Burera Uwambajemariya  Florence yashimiye abayobozi bose bitabiriye iyi nama uruhare rwabo mu gufatanyiriza hamwe mu  gukumira no kurwanya  ibyaha bitandukanye bishobora guteza umutekano muke.

 Yagize ati ” Na kera na kare abanyarwanda bashyiraga hamwe  utabaje undi akamutabara bagafatanyiriza hamwe kurwanya icyo aricyo cyose kibi kuko bumvaga ko kije kibareba bose. Niyo mpamvu n’ubu twese duhura tukigira hamwe icya duteza imbere n’abo duhagarariye tugafatanyiriza hamwe kurwanya icyaza kigamije guhungabanya iterambere twiyemeje.”

 Meya  Uwambajemariya yabwiye aba bayozi ko mu nama y’umutekano iheruka imwe mu myanzuro yafatiwemo yagiye ishyirwa mu bikorwa cyane cyane kwicungira umutekano ku baturage batangira amakuru ku gihe, kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Ati ” Tuboneyeho kubasaba gukangurira abaturage mu bigizemo uruhare kurushaho kwicungira umutekano cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Kuri iyi nshuro ya 25 ibiganiro bizatangwa ni bitatu ni ukuvuga tariki 7,10 na 13, turabasaba kuzabyitabira ariko nanone mukazakangurira abo muyobora kuzafasha abarokotse Jenoside no kubaba hafi mu buryo bwose.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera, SP Issa Bacondo yasabye abo bayobozi kutirara mu gucunga umutekano no gutanga amakuru  kugirango hatagira ubaca  murihumye muri ibi bihe byo kwibuka akawuhungabanya.

Yagize ati ” Muri iki gihe cyo kwibuka usanga hagaragara ibyaha birimo  ubujura ndetse no kwangiza imitungo y’abarokotse buri wese akwiye kuba maso ndetse n’aho bibaye amakuru agatangirwa igihe.  Turabasaba kandi gukaza amarondo cyane cyane ku nzibutso zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko harimo abajya kuhakorera ibikorwa biyipfobya.”

Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Burera, Niyonsenga Fabien yasabye aba bayobozi gukangurira abaturage kwirinda imvugo zikomeretsa, izisesereza cyangwa izipfobya Jenoside ndetse no kuba hafi abayirokotse.