Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Ukwakira , mu karere ka Burera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commission of Police Damas Gatare yatanze ikiganiro kijyanye n’uburyo abikorera bagira uruhare mu ku rwanya no gukumira ibyaha.
Ubu butumwa akaba yarabuhaye abikorera bagera kuri 412 bari mu mahugurwa azamara iminsi 3 akaba yarateguwe n’itorero ry’igihu mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha.
Abitabiriye amahugurwa bakaba baraturutse mu turere twa Kicukiro,Gasabo na Nyarugenge bakora ubucuruzi buciriritse.
ACP Gatare yabwiye abari bitabiriye amahugurwa ko umutekano ari ikintu kinini kuko umutekano utareba ingabo na Polisi gusa ko ahubwo ,buri wese afite uruhare mu kuwubungabunga aho atuye, mubukungu, muri Politike no mu mibanire y’abantu n’abandi.
Yavuze ko Polisi ifata ingamba zitandukanye kugirango irusheho kubumbatira umutekano w’abaturarwanda akaba ariyo mpamvu yiyemeje gufatanya n’abikorera kugirango barusheho kunoza imikorani.
Yababwiye ko Polisi y’u Rwanda yahisemo gahunda yise E.Policing yo guha abaturage uruhare runini mu kwicungira umutekano, maze abakangurira kuzajya bitabira gahunda za Leta zirimo umuganda, agaciro ndetse na gahunda ya ndi umunyarwanda.
Kinyarwanda
English











