Abaturage bo mu mirenge ya Kinyababa na Ruhunde mu karere ka Burera, bakanguriwe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana n’iryo mungo.
Ubu butumwa babugejejweho ku wa tariki ya 23 na 24 Kamena 2015, ubwo basurwaga n’abapolisi bakorera mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha ( CID). Ni muri gahunda y’iri shami rya Polisi y’u Rwanda yo gusura abaturage batuye kure ya Sitasiyo za Polisi hagamijwe kuganira nabo no kubegereza serivisi nziza, babakemurira ibibazo.
Abatuye iyi mirenge basabwe kandi kugira uruhare mu kurwanya ibindi byaha birimo ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.
Muri iki gikorwa, abaturage b’iyi mirenge bashishikarijwe kandi kwitabira gahunda isanzwe y’” Umugoroba w’ababyeyi”, bityo kugira ngo babashe kuganira ku bibazo bitandukanye birimo ibirebana n’umutekano bityo kugira ngo banafatirize hamwe kubishakira umuti.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID), Superintendent of Police (SP) Beline Mukamana, aganira n’abaturage ba Kinyababa, yasabye kurwanya ihohotera rishingiye kugitsina ndetse bakanitabira gahunda y’umugoroba w’ababyeyi kugirango barusheho kuganira kuri icyo kibazo kimwe n’ibindi byaha hagamijwe kubishakira umuti.
Yagize ati, “Gahunda y’umugoroba w’ababyeyi n’ingezi kuko ituma abatuye mu midugudu babasha kuganira ku bibazo by’umutekano ndetse banafataniriza hamwe gushakira umuti ibyo bibazo cyane cyane ibyaha birimo: ihohotera rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.”
Yakomeje agira ati, “Uretse no kuba umugoraba w’ababyeyi ari urubuga rwiza rwo gukumira ibyaha, ninu umwanya mwiza wo kugira ngo abatuye mu midugudu bafatanirize hamwe gushaka icyabateza imbere ndetse kikanateza igihugu imbere muru rusange.”
Sup Muakamana akaba yakomeje akangurira abaturage bo mu murenge wa Kinyababa kujya buri gihe bihutira guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano ku bantu bakekwaho ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohotera ryaba irikorerwa rishingiye ku gitsina irikorerwa mungo ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyababa, bwana Nsabimana Fabrice, yashimiye Police kuba yagereye abaturage b’uyu murenge murwego rwo kubafasha gukemura ibibazo bafite.
Yakomeje asaba abaturage gukomeza imikoranire myiza na Polisi hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.
Bwana Nsabimana yakanguriye kandi abaturage kwitabira gahunda y’umugoroba w’ababyeyi dore ko yavuze ko ari inzira nziza yo gukumira ibyaha bitandukanye.
Kuri iyi tariki ya 24 Kamena, abaturage b’umurenge wa Kinyababa bakaba kandi baragejeje ibibazo bitandukanye, ibi bikaba byarakiriwe hakoreshejwe uburyo bushya Polisi y’igihugu yatangije bw’imodoka igendanywa yakira ikanakemura ibibazo by’abaturage.
Si mu Murenge wa Kinyababa iki gikorwa cyabereye gusa, kuko tariki ya 23 Kamena nabwo, abaturage bo mu Murenge wa Ruhunde muri ako karere, basuwe na Polisi aha naho bakaba baregejejweho ubutumwa bwo kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu.
Uwitwa Rwimo Sebastian wo mu kagali ka Kabingo Umurenge wa Kinyababa, yashimiye Polisi kuba yaramwegereye ikumva ikibazo yari amaranye imyaka itatu.
Yagize ati, “Nagurishijwe isambu n’umuturage, nyuma umuryango uza kundega mu nkiko, naje gutegekwa gusubiza iyo sambu umuryango w’uyu mugabo. Naje gutanga ikirego kugira ngo nsubizwe amafaranga yange ariko nti byagira icyo bitanga. Ndashima Polisi kuba yumvishije ikibazo mfite kandi mfite ikizere ko ayo mafaranga nzayabona.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyababa, bwana Nsabimana Fabrice, yashimiye Police kuba yagereye abaturage b’uyu murenge murwego rwo kubafasha gukemura ibibazo bafite.
Yakomeje asaba abaturage gukomeza imikoranire myiza na Polisi hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.
Bwana Nsabimana yakanguriye kandi abaturage kwitabira gahunda y’umugoroba w’ababyeyi dore ko yavuze ko ari inzira nziza yo gukumira ibyaha bitandukanye.
Kinyarwanda
English











