Abatuye muri Burera basabwe kwirinda ibikorwa byose binyuranije n’amategeko, kandi bakagira uruhare mu kubikumira no kubirwanya.
Ubu butumwa bwatanzwe ku wa 20 Nzeri n’Umuyobozi w’aka karere, Uwambajemariya Florence afatanije n’uyobora Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa mu nama bagiranye n’abaturage basaga 700 bo mu kagari ka Rushara, ho mu murenge wa Nemba.
Mu ijambo yabagejejeho, Uwambajemariya yabwiye abo baturage ati:"Mwirinde ibyaha by’uburyo bwose, kandi mutange amakuru yatuma bikumirwa no gufata ababikoze. Ntimugahishire ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora kabone niyo baba abavandimwe cyangwa inshuti zanyu."
Yabasabye kandi kwitabira gahunda za Leta no gukora neza amarondo kugira ngo babashe gukumira ibikorwa byose bitubahirije amategeko nk’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro yagiranye na bo, SP Rwangombwa yabasabye kuba ijisho ry’umuturanyi no kwirinda ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iryo mu ngo, n’irikorerwa abana, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi, kandi bagatanga amakuru y’ababikoze.
Yababwiye ko ibyo byaha ndetse n’ibindi bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge birimo urumogi Kanyanga, n’izindi nzoga zo mu masashe nka Chief Waragi, Kitoko, Suzi, n’izindi.
Ku bijyanye n’ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, SP Rwangombwa yabwiye abo baturage ko bitera uburwayi butandukanye ababinywa, kandi ko bikenesha ababyishoramo kuko ababifataanwe bafungwa bagacibwa ihazabu kandi na byo bikangizwa.
Yababwiye ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Umutwe wa mbere w’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
Yakomeje ababwira ko guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 593 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
SP Rwangombwa yababwiye kandi ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo muri icyo gitabo.
Avuga ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe, SP Rwangombwa yababwiye ko bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko, bityo zigafata ingamba zo kubikumira, kandi haba hari abamaze kubikora zikabafata bidatinze.
Kinyarwanda
English










