Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane yo mu miryango

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, ku itariki ya 2 Kamena yaganiriye n’abaturage barenga 700 bo mu murenge wa Cyanika, ku buryo bakemura amakimbirane yo mu miryango no gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha muri rusange.

Muri iyo nama kandi hari hatumiwemo ingo 60 zo mu murenge wa Cyanika zibanye mu makimbirane zafashijwe kuyavamo no kwiyunga.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere Ka Burera, Superintendent of Police (SP) Dieudonne Rwangombwa,  yavuze ko kubana neza mu rugo cyangwa mu muryango ndetse no mu baturanyi ari imwe mu nzira yo kwimakaza amahoro n’umutekano, bituma biteza imbere.

Yakomeje asaba abaturage gushimangira ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu ihererekanyamakuru ryihuse kugira ngo ingo zibanye nabi zigirwe inama amazi atararenga inkombe.

SP Rwangombwa yagize ati:”Ingaruka z’amakimbirane icyo yaba ashingiyeho cyose ziba ari mbi, kuko iyo adakemuwe, abayafitanye bafata umwanzuro wo kwihanira rimwe na rimwe kandi nabyo bitemewe n’amategeko.”

Yongeyeho ko inzego za Polisi, iz’ibanze ndetse n’iz’abunzi mu byo zishinzwe harimo gufasha bene iyo miryango mu gihe yo itashoboye kubyikemurira; anabasaba gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange ariko cyane cyane icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Habyarimana Jean Baptiste, yashimiye Polisi y’u Rwanda ubujyanama bwo kubungabunga umutekano iha abaturage, anabwira abitabiriye inama ko amahoro n’umutekano ari inshingano ya buri wese.

Yabasabye kwitabira no guha agaciro “umugoroba w’ababyeyi” kuko ariho ibibazo byose byugarije ingo n’imiryango biganirirwa ngo bibonerwe umuti.

Umwe mu baturage bari bitabiriye ibyo biganiro witwa Bariyanga Felicien yashimye Polisi y’u Rwanda, akangurira bagenzi be kutaba ba ntibindeba ahubwo bagafasha imiryango bazi ibana mu makimbirane kuyavamo, ababwira ko iyo umuturanyi w’umuntu adafite umutekano nawe ubwe ntawo aba afite.