Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Burera: Abaturage barasabwa kwirinda ibiyobyabwenge na magendu

Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Burera irashishikariza abaturage bo muri aka karere kwirinda ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge ndetse na magendu kuko byose bigira ingaruka mbi ku mibereho y’abaturage no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ubu butumwa babuhawe nyuma y’ibikorwa bya Polisi muri aka karere Polisi n’abaturage bakoze ku itariki ya 13 Kanama byo gukumira ikoreshwa ry’ibyo biyobyabwenge no kwinjiza magendu. Byabereye mu murenge wa Gahunga, hakaba harafatiwe amakarito 19 y’ikinyobwa kitemewe gifatwa nk’ikiyobyabwenge cya blue sky na magendu itandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana,  yavuze ko ibyafashwe byose byabaye ku bufatanye n’abaturage, aho yabasabye gukomeza gukorana neza na Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano batangira amakuru ku gihe.

Yagize ati:” Abacuruza ibiyobyabwenge n’abambutsa ibicuruzwa bya magendu bahombya igihugu kuko uretse kuba bafatirwa muri ibyo byaha bikabaviramo rimwe n’igifungo, unasanga banishora mu byaha birimo urugomo, ubusinzi, amakimbirane yo mu miryango, ubujura n’ibindi.”

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko ingaruka zabyo zigera no ku miryango yabo ndetse no ku gihugu muri rusange. Yasabye abakibyishoramo kubireka ahubwo bakitabira gahunda leta yashyizeho zizamura imibereho myiza y’abaturage harimo kwibumbira mu mashyirahamwe.