Abatuye mu karere ka Burera basabwe kwirinda amakimbirane; kandi bagatanga amakuru ku gihe y’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’ukuntu bayakemura.
Ubu butumwa bwatanzwe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Habumuremyi Evariste, ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango muri aka karere, Iyakaremye Jeanette n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza bagiranye n’abagera kuri 200 batuye mu kagari ka Ruhanga, ho mu murenge wa Rurasabuye.
Mu butumwa bwe, Habumuremyi yabwiye abo baturage ko mu bitera amakimbirane mu miryango harimo gusesagura umutungo, ubusinzi, ubuharike, gucana inyuma, ubujiji, ubukene, no kutuzuza inshingano.
Yakomeje agira ati:"Abafitanye ibibazo bagomba kubikemura mu bwumvikane, byabananira bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho gukora ibinyuranije n’amategeko nko kwihanira nk’uko bamwe babigenza."
Iyakaremye yasabye abatuye muri aka karere kwitabira umugoroba w’ababyeyi agira ati:"Humvirwa ibibazo abantu bafitanye kandi bigashakirwa umuti urambye."
Yakomeje agira ati:" Umugoroba w’ababyeyi ntureba gusa abagore, abakene cyangwa abatari intiti nk’uko bamwe bibwira. Ufitiye akamaro buri wese kuko ibibazo bishobora kuvuka hagati y’abantu b’ingeri zose."
AIP Nshimiyumukiza yabwiye abo baturage ko kunywa ibiyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga, Kitoko, Chief Waragi, Blue Sky n’ibindi bitera abantu gukimbirana, maze abasaba kubyirinda kandi bagatanga amakuru y’ababyishoramo.
Yagize ati:"Nta mutekano ushobora kurangwa mu muryango urimo amakimbirane. Bene uwo muryango ntutera imbere kubera ko abawugize aho kujya inama ku cyabateza imbere bahora mu ntonganya z’urudaca."
AIP Nshimiyumukiza yababwiye ko ubwumvikane buke mu miryango buri mu bituma abana bahunga iwabo ku buryo bamwe bahitamo kuva mu ishuri bakajya ku mihanda aho baba mu buzima bubi ndetse bakahakorera ibikorwa binyuranije n’amategeko nk’ubujura, urugomo, no kwishora mu biyobyabwenge.
Yasabye abatuye muri aka karere kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ndetse n’ikindi kintu cyose kinyuranije n’amategeko kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa.
Kinyarwanda
English











