Abaturage bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera bakanguriwe kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu tariki ya 14 Ugushyingo 2015. Ubu butumwa babugejejweho n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ubwo babasuraga. Uku gusura aba baturage iwabo hifashishijwe imodoka y’iryo shami ijya hirya no hino mu gihugu irimo abakozi n’ibikoresho byifashishwa mu bugenzacyaha,ni gahunda yo kwegera abaturage batari hafi ya sitasiyo za polisi hagamijwe kumva ibibazo byabo no kubaha serivisi nziza.
Ibi ni ibyatangajwe na Inspector of Police (IP) Viviane Umulisa ukora mu gashami gashinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ubwo we n’itsida yari ayoboye basuraga abo baturage.
Nk’uko IP Umulisa yakomeje abibabwira,iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu kigenda kigaragara hirya no hino, aho abantu bakuru bashuka urubyiruko barwizeza akazi keza bakabatwara, babagezayo bakabakoresha imirimo ivunanye,abandi bakabashora mu kunywa ibiyobyabwenge ndetse no mu busabanyi, ku buryo bibagiraho ingaruka mbi mu mibereho y’ejo hazaza habo. Abaturage b’umurenge wa Rugarama nanone basabwe kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana n’abagore. Banaganirijwe ku kamaro k’umugoroba w’ababyeyi,rukaba ari urubuga rwo kunguraniramo ibitekerezo no kugirana inama ndetse abahuriyemo bagapangira hamwe gahunda z’iterambere.
Abaturage bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Burera banasabwe kureka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa ku buryo butemewe n’amategeko ndetse bakagira n’uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye.
Muri uko guhura n’abaturage b’umurenge wa Rugarama, iri shami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ryakiriye ibirego 27 byose hamwe harimo by’inshinjabyaha n’imbonezamubano bikazashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bikemurwe, mu gihe iby’inshinjabyaha bizakorerwa amadosiye bikazashyikirizwa ubushinjacyaha.
Kinyarwanda
English











